Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Sean “Diddy” Combs [P.Diddy], yatanze ubuhamya mu Rukiko rw’i New York, mu rubanza aregwamo ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu n’iterabwoba, agaragaza byinshi yakorewe n’ibyakorwaga n’uyu muhanzi.
Mu buhamya bwe, Cassie yavuze ko yamaze imyaka irenga 10 ahohoterwa na Diddy, birimo gukubitwa, gutotezwa mu mitekerereze, no guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina atabishaka.
Yatangaje ko yahatirwaga kwitabira ibirori by’imibonano mpuzabitsina (yise “freak offs”) birimo ibiyobyabwenge, byategurwaga na Diddy ubwe kandi akabifata amashusho. Ibi yabikorerwaga buri cyumweru mu gihe cy’imyaka hafi icumi, kandi ngo Diddy yakoresheje ayo mashusho kugira ngo amuhatire gukomeza kumwumvira.
Yagaragaje kandi ishusho yo mu mashusho ya camera ya hotel yo muri 2016 aho Diddy yamukubise bikomeye. Diddy yaje gusaba imbabazi ku mugaragaro.
Cassie kandi yavuze ko Diddy yamwigaruriraga mu buzima bwe bwose, akamutegeka uko yambara, icyo akora mu muziki, n’abo agomba guhura na bo. Yavuze ko igihe cyose atamwitabaga vuba kuri telefoni, yoherezaga abaza kumureba bakamugirira cyangwa abashinzwe umutekano kumushaka.
Abandi batangabuhamya barimo umugabo wahoze ari umukozi wa Diddy, bemeye ko yishyurwaga kugira ngo aryamane na Cassie mu gihe Diddy areba akanabifata amashusho.
Umucungamutekano wa hotel na we yavuze ko Diddy yigeze kumushaka ngo amugure nyuma y’iyo nkubiri yo muri 2016.
Diddy yahakanye ibi byaha byose, birimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ubushukanyi mu ngendo zigamije uburaya.
Naramuka ahamijwe ibyaha, ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 n’ubuzima bwe bwose.
Muri uru rubanza rwatangiye ku ya 12 Gicurasi 2025, ubuhamya bwa Cassie wahoze ari umukunzi w’uyu muhanzi, bufatwa nk’inkingi ikomeye ku kirego no kugena ahazaza hacyo.