Juno Kizigenza uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko agiye gukora igitaramo kigamije kwizihiza imyaka itanu amaze yinjiye muri uru ruganda.
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 16 Gicurasi 2025 kuri Institut Français du Rwanda’.
Iki gitaramo kizarangwa no kuganira ku rugendo rw’uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2020, ari nako anyuzamo akaririmba mu buryo bwa ‘Live’ zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.
Nando Bernard ureberera inyungu z’uyu muhanzi, yatangarije umunyamakuru wacu ko iki gitaramo ari ikibanziriza ikinini bateganya gukora cyo kwizihiza iyi myaka noneho bari kumwe n’abakunzi b’uyu muhanzi bose.
Ati “Nibyo hariya murabizi ntabwo hajya abantu benshi, haba hari abantu bake cyane. Turi kugerageza kureba uko mu minsi iri imbere twakora igitaramo kinini cyazahuza abakunzi ba Juno Kizigenza bose.”
Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye, bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.
Nyuma yakoze izindi ndirimbo zirimo Igitangaza, Jaja, Biranze, Shenge, Urankunda n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho gutumbagira mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.