Umuvugizi wa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Biden yasanzwemo ikibyimba gito muri prostate.
Mu kiganiro yagiranye na ABC News, Umuvugizi wa Biden yasobanuye ko ikigiye gukurikiraho ari ugukorera iki kibyimba isesengura kugira ngo harebwe niba gifitanye isano na kanseri.
Yagize ati “Mu igenzura risanzwe, habonetse ikibyimba gito muri prostate. Bisaba isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyo gisobanuye, niba ari igisanzwe cyangwa hari indi mpamvu yacyo.”
Si ubwa mbere Biden agaragayeho ibibazo by’ibibyimba kuko muri Gashyantare 2023, ubwo yari akiri ku butegetsi, yakuweho akabyimba mu gatuza, byaje kwemezwa ko karimo kanseri y’uruhu.
Icyo gihe, umuganga w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Dr. Kevin O’Connor, yatangaje ko isesengura ryerekanye ko aka kabyimba ari ubwoko bwa kanseri y’uruhu, gusa ngo yakuweho bidasabye imiti.