Ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi mu mujyi wa Muanda mu ntara ya Kongo-Central muri Pepubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero rwitwa “Le Chemin” arasa mu kivunge, yica abantu babiri aho ngaho barimo umugore n’umwana w’amezi ane, undi wa gatatu apfira mu nzira ijya kwa muganga, nk’uko abategetsi babivuga.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga y’aho byabereye yerekana ababonye ibyabaye bavuga ko uwo musirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi, yinjiye mu rusengero afite imbunda agahagarika amasengesho akababwira ko ashaka uwo yavuze ko ari umugore we.
Mu gihe abuze igisubizo, umwe mu bagore uvuga ko yari ahari, avuga ko uwo musirikare yahise atangira kurasa amasasu menshi mu muri uru rusengero ruri hafi y’ahazwi nka Banana ku nkengero z’inyanja ya Atlantika mu burengerazuba bwa DR Congo.
Amashusho yafatiwe muri uru rusengero agaragaza amaraso y’abakomeretse n’intebe zinyanyagiye byerekana uko abantu barimo basenga bahise biruka bahunga amasasu.
Uwavuze ibyo yabonye, avuga ko uyu musirikare yinjiye abaza ngo “Naomie ari he? Naomie ari he?”
Yongeraho ati: “Kandi Naomie ntitumuzi…Naomie simuzi”.
Grâce Nkuanga Bilolo, Guverineri w’intara ya Kongo-Central, yasohoye itangazo yamagana ibyabaye avuga ko byakozwe n’umusirikare wa FARDC, yihanganisha ababuze ababo, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko umusirikare wakoze ibi yahise afatwa n’abaturage bakamukubita bikomeye mbere y’uko ashyikirizwa inzego zimukuriye.
Nicolas Ndombasi ukuriye teritwari ya Muanda asubirwamo n’ibinyamakuru muri DR Congo avuga ko yagiye aho ibi byabereye, agasanga uwo “musirikare yamaze gufatwa”.
Asubirwamo agira ati: “Yakubiswe ariko ni muzima. Ibyo bizatuma ubutabera bukora akazi kabwo kandi hamenyekane impamvu nyayo y’iri bara.”
Ndombasi yemeje ko hapfuye “umwana muto umuhungu ukiri muto, n’umugore wapfuye ari kujyanwa ku bitaro”.
Yongeraho ko guverineri wa Kongo-Central ubwe arimo gukurikirana iki kibazo.
Mu itangazo, Guverineri Grâce Nkuanga Bilolo – uvuga ko yamagana “imyitwarire mibi y’uno musirikare wa FARDC”, yasabye ubucamanza bwa gisirikare gutanga ubutabera.
Biteganyijwe ko uyu musirikare aburanishwa n’urukiko rwa gisirikare muri iki cyumweru.
Kimwe no mu bindi bihugu, ubwicanyi bw’abasirikare barasa abasivire si ubwa mbere buvuzwe muri DR Congo aho ihuriro rya sosiyete sivile zaho ryagiye rinenga ko bene ubu bwicanyi bukorwa n’abasirikare ‘bukabije’.
Mu bwicanyi buheruka bwavuzwe, mu 2020 umusirikare witwaje intwaro yishe arashe abasivire 12, barimo umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri, mu gace ka Sange mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Mu 2022 umusirikare wasinze ari mu bwato mu kiyaga Tanganyika mu ntara ya Kivu y’Epfo, yishe abagenzi umunani abarashe, harimo n’abana, mbere y’uko afatwa.
Mu 2023 i Nyakova mu ntara ya Ituri umusirikare yishe arashe abantu bagera kuri 13, barimo abana 10 hamwe n’umugore we nyuma y’uko agarutse iwe agasanga umuhungu we yarapfuye bakamushyingura adahari, nk’uko umuvugizi wa gisirikare waho yabitangaje.