Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza umubano wihariye n’ubuyobozi bwa Arabie Soudite , ubwo yahuraga n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, bakagirana ibiganiro byagarutse ku ishoramari n’ubufatanye bukomeje gushinga imizi.
Mu magambo yuzuyemo ikuzo n’ubushuti, Trump yagize ati: “Ndumva koko dukundana cyane. Guhura na we ni icyubahiro gikomeye. Dufitanye umubano ukomeye cyane.”
Trump yakomeje ashimira Igikomangoma Mohammed bin Salman ku bw’ubwenge bwe, amwita “umunyabwenge urengeje imyaka ye”, anagaragaza uburyo amwizeye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu gushaka amahoro hagati y’Uburusiya n’Ukraina.
Nubwo Arabie Soudite yigeze gushyirwa ku ruhande nyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi mu 2018, Igikomangoma Mohammed bin Salman cyakomeje kugerageza kugarura umubano n’u Burengerazuba, cyane cyane Amerika iyobowe na Trump.
Ayo mahirwe asa n’aho yasubiranywe, dore ko Trump yanashimangiye ishoramari rya miliyari 600 z’amadolari Arabie Soudite yateganyije muri Amerika, avuga ko ashobora no kugera kuri triliyari imwe.
Trump wiyita “umugabo w’amasezerano” (deal-maker), yahisemo kugaruka cyane ku masezerano y’ubucuruzi yagezweho, aho kwinjira mu bibazo bikomeye byo muri aka karere birimo intambara hagati ya Hamas na Israel ndetse n’ibiganiro bikomeje hagati ya Amerika na Iran ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi.