SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite
Andi makuru

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/13 at 2:34 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza umubano wihariye n’ubuyobozi bwa Arabie Soudite , ubwo yahuraga n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, bakagirana ibiganiro byagarutse ku ishoramari n’ubufatanye bukomeje gushinga imizi.

Mu magambo yuzuyemo ikuzo n’ubushuti, Trump yagize ati: “Ndumva koko dukundana cyane. Guhura na we ni icyubahiro gikomeye. Dufitanye umubano ukomeye cyane.”

Trump yakomeje ashimira Igikomangoma Mohammed bin Salman ku bw’ubwenge bwe, amwita “umunyabwenge urengeje imyaka ye”, anagaragaza uburyo amwizeye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu gushaka amahoro hagati y’Uburusiya n’Ukraina.

Nubwo Arabie Soudite  yigeze gushyirwa ku ruhande nyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi mu 2018, Igikomangoma Mohammed bin Salman cyakomeje kugerageza kugarura umubano n’u Burengerazuba, cyane cyane Amerika iyobowe na Trump.

Ayo mahirwe asa n’aho yasubiranywe, dore ko Trump yanashimangiye ishoramari rya miliyari 600 z’amadolari  Arabie Soudite  yateganyije muri Amerika, avuga ko ashobora no kugera kuri triliyari imwe.

Trump wiyita “umugabo w’amasezerano” (deal-maker), yahisemo kugaruka cyane ku masezerano y’ubucuruzi yagezweho, aho kwinjira mu bibazo bikomeye byo muri aka karere birimo intambara hagati ya Hamas na Israel ndetse n’ibiganiro bikomeje hagati ya Amerika na Iran ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi.

 

You Might Also Like

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Nsanzabera Jean Paul May 13, 2025 May 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yaganiriye na João Lourenço wa Angola ku kibazo cya RDC

November 29, 2024
Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025
Andi makuru

#Kwibuka31: Ntabwo twibuka kugira ngo tugume mu gahinda ahubwo twibuka kugira ngo turinde ejo hazaza : Kate Bashabe

April 10, 2025
Imyidagaduro

Amahoteli n’utubari byashyizwe igorora mu minsi mikuru

December 10, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai

January 13, 2025
Andi makuru

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiriwe na Parezida Kagame mu biro bye

January 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?