Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yakuriye inzira ku muriama abakeka ko umuriro wakwaka mu gihe yaba yicaranye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bibeshya.
Ramaphosa yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi we na Perezida Paul Kagame bitabiriye ikiganiro kijyanye n’nama ya Africa CEO Forum iri kuhabera.
Abakuru b’ibihugu bombi bahuye mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka umwuka wabaye mubi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, kubera kutajya imbizi ku bijyanye no kuba kiriya gihugu cyari gifite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ingabo Afurika y’Epfo yohereje muri kiriya gihugu kurwanya umutwe wa M23 biciye mu butumwa bwa SADC.
Muri Mutarama uyu mwaka ubwo abasirikare barenga 10 ba Afurika y’Epfo bicirwaga mu mujyi wa Goma, Ramaphosa yavuze ko bishwe bigizwemo uruhare na M23 ndetse n’ingabo z’u Rwanda yise “umutwe witwara gisirikare”.
Ni amagambo yakuruye ubushyamirane no guterana amagambo gukomeye hagati ya Kigali na Pretoria, kugeza Perezida Paul Kagame aburiye Ramaphosa ko “Afurika y’Epfo niba ishaka intambara u Rwanda ruzakemura ikibazo muri ubwo buryo.”
Kagame na Ramaphosa ubwo bahuriraga i Abidjan, ingingo ijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC iri mu zo baganiriyeho.
Umunyamakuru Larry Madowo wa CNN wari uyoboye ikiganiro yabajije Perezida Kagame niba gushakira igisubizo mu biganiro bya Doha atari ukudaha agaciro inzira yo kwishakamo ibisubizo ku Mugabane wa Afurika, kuko bigaragara ko inama imwe yagiranye na Tshisekedi i Doha, yatanze umusaruro kurusha ibiganiro bya Luanda na Nairobi byari bimaze igihe.
Perezida Kagame yamusubije ko “hari ibiganiro byinshi biri kubera icya rimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar na Amerika ntabwo twavuga ko twageze ko cyo twifuzaga, buri wese ari kugerageza.”
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi Umugabane wa Afurika umaze guteramo intambwe birimo gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro.
Yavuze ko Abanyafurika bagomba kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo baganamo, ariko bikajyana n’ubundi no gukorana n’abafatanyabikorwa.
Ramaphosa yahise asaba ijambo, avuga ko “ku bijyanye n’inzira y’amahoro by’umwihariko ku makimbirane ari ku mugabane wacu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, nshaka kunganira, aho kuvuguruza ibyo Perezida Kagame ari kuvuga.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro bya Nairobi cyangwa ibya Luanda n’ibya Afurika Yunze Ubumwe byabaye ingenzi cyane mu kubaka umusingi mu gukemura ikibazo cyo muri RDC no guharura inzira yatumye hafatwa icyemezo cyo gucyura ingabo za SADC zari i Goma.
Yagaragaje ko abatekereza ko adashobora kwicarana na Perezida Kagame, bibeshya.
Ati “Abantu bashobora gutekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane ndetse bamwe muri mwe mushobora gutekereza ko hashobora kwaka umuriro mu gihe twicaye twegeranye.”