Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Musanze ahazwi nka Mukungwa River Side habereye igitaramo cyateguwe nako kabyiniro ku bufatanye na DDS Studio imaze kumenyekana cyane hano mu mujyi wa Kigali kubera gukora no gutunganya amafoto neza maze gitumirwamo umuraperi Bushali ndetse n’abanyarwenya bakunzwe cyane muri Gen Z Comedy nka Muhinde. Pilate, Umushumba na bandi benshi banyuze abakunzi b’urwenya mu mujyi wa Musanze .
Iki gitaramo nubwo kitabiriwe naabatari benshi cyane cyatangiye ahagana kw’Isaha ya saa Mbiri aho abo banyarwenya buri wese yagiye akoresha ingufu ze kugira ngo asetse abari bitabiriye icyo gitaramo kugeza hagana I saa tanu aho ubuyobozi bwa Mukungwa River Side bwaje kwimuirira icyo gitaramo mu kabyiniro imbere kubera amasah ayari akomeje gukura kugira ngo abakunzi ba Bushali nabo babashe kuryoherwa.
Kw’isaha ya saa tanu n’igice aribyo ako kabyiniro kari kamaze gukubira kuzuye maze Bushali nk’ibisanzwe ajya ku rubyiniro n’ingufu nyinshi maze abakunzi be nabo bamufasha kuziririmba ndetse no kuzibyina kugeza ahagana kw’isaha yasasaba yagenwe n’amategeko ngo utubyiniro dufunge mu Rwanda ariko ubona ko abantu bagifite inyota yo kuririmbana nawe .
Nyuma y’icyo gitaramo Eric usanzwe ayobora DDS Studio yadutangarije ko nk’umuntu wari uteguye igitaramo nkiki bwa mbere mu ntara byamuhaye ubunararibonye bwo kugira azategure ibindi bitaramo nk’ibi mu tundi turere tw’u Rwanda kugira ngo akomeze yegereze abakunzi b’imyidagaduro abahanzi ndetse ni bndi byamamare bitandukanye nko muri Sinema no mu Rwenya .
AMAFOTO :DDS STUDIO