Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi burambye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara.
Sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo ivuga ko ari igikorwa bashyizeho nyuma yo kubona ko byatanze umusaruro gukorera mu mujyi wa Kigali.
Ivuga ko kuva izi Bisi zatangira gukorera mu mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2023, zimaze gutwara abagenzi barenga 977,000, bagenze intera ingana na kilometero 353,000, ndetse byagabanyije imyuka ihumanya ikirere ingana na toni 170.
BasiGo ivuga ko kugeza ubu Bisi z’Amashanyarazi zimaze kugeragezwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda aritwo Musanze, Nyanza, Huye, Kayonza, na Nyagatare, ndetse yagaragaje imikorere myiza n’ubushobozi bwo guhangana n’imiterere y’imihanda y’imisozi.
Uturere Bisi zikoresha amashanyarazi zageragejwemo abagenzi bagaragaje ko bishimiye kuzigendamo kubera ituze, isuku, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyi gahunda, BasiGo igiye kohereza amabisi mashya 28 mu Rwanda, azatangira gukorera mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, ndetse bafite intego yo kuzana amabisi 100 mu gihugu hose bitarenze umwaka wa 2025.
Iyi ni gahunda igamije gufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera uburyo bwo gutwara abagenzi no guteza imbere ikoranabuhanga mu bwikorezi mu Rwanda.