Lady Gaga aremeza ko igitaramo yakoreye ku mwaro wa Copacabana mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil kitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2.5 avuga ko ari umuhigo mu bahanzi b’abagore.
Iki ni kimwe mu bikorwa binini byavuzwe mu imyidagaduro mu mpera z’icyumweru aho abantu bivugwa ko barenga miliyoni ebyiri bitaririye icyo gitaramo cyari ubuntu kwinjira.
Mu muhate wo kuzahura ubukungu, umujyi wa Rio ni wo wishyuye uyu muhanzi unategura ahagomba kubera iki gitaramo.
Ku mbuga nkoranyambaga, Lady Gaga yagize ati: “Kubona abitabiriye mu ndirimbo zanjye zibanza byarandenze”.
Umujyi wa Rio wari ugamije kwinjiza agera kuri miliyoni 100$ muri iki gitaramo cya Lady Gaga waherukaga gutaramira muri Brazil mu 2012.
Uyu mujyi watumiye Gaga mu rwego rw’ibitaramo arimo byo kumurika album ye, Mayhem.
Lady Gaga avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 2.5 “baje kundeba ndirimba”, ko ari bo “benshi mu mateka” ku muhanzi w’umugore.
Gaga yongeraho ati: “Iyaba nari nshoboye gusangiza isi yose ibi byiyumvo.”
Ibinyamakuru byandika imyidagaduro bivuga ko uyu muhigo mu bahanzi b’abagore wari ufitwe na Madonna, mu 2024 wateguye igitaramo aho kuri Copacabana kikitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1.6.
Muri iki gitaramo cya Lady Gaga umujyi wa Rio wakoresheje abashinzwe umutekano 5,000 bo gusaka abantu mbere y’uko binjira no gucunga umutekano hifashishijwe za drones na camera zo gutahura umuntu zirebye isura ye.
Polisi ya Rio yatangaje kandi ko yaburijemo igitero cyo guturitsa ibintu bihitana abantu cyari cyateguwe gukorwa muri iki gitaramo.
Polisi ivuga ko yataye muri yombi abantu babiri bari bateguye uwo mugambi bari gukora bamaze kwinjira aho igitaramo cyari kirimo kubera ku wa gatandatu.
Itsinda rya Lady Gaga rivuga ko ryamenye aya makuru ribonye ibi mu itangazamakuru ku cyumweru mu gitondo nyuma y’icyo gitaramo.
Mu gitaramo, Lady Gaga yabonetse yambaye imyenda ijyanye n’amabara y’ibendera rya Brazil afatiye ku myambaro y’ikipe y’igihugu yaho y’umupira w’amaguru.
Atangira igitaramo imbere y’isinzi ry’abakunzi be bafite amabendera ya Brazil, mu ijwi ririmo amarangamutima, Gaga yagize ati: “Mwantegereje imyaka irenga 10!”.
Mu bitaramo 10 bya muzika bizwiho kuba byaritabiriwe n’abantu benshi cyane ku isi, bitanu muri byo byabereye kuri uyu mwaro uzwi nka Copacabana Beach.
Muri ibyo bitaramo icyo bizwi ko kitabiriwe n’abantu benshi kurusha ibindi byose ni icy’umunyamuzika Rod Stewart kitabiriwe n’abantu barenga miliyoni 3.5 aho kuri Copacabana Beach ku ijoro ryinjije isi mu mwaka wa 1994. Na cyo kwinjira byari ubuntu.
Mu butumwa yatanze mu kwishimira iyi ntambwe yateye, Lady Gaga yagize ati: “Nubura inzira yawe, ushobora kongera kuyibona mu kwiyizera ubwawe no gukora cyane”.