SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye urugendo rw’akazi muri Turukiya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye urugendo rw’akazi muri Turukiya
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye urugendo rw’akazi muri Turukiya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/22 at 6:55 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, bageze i Ankara muri Turukiya mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we uyobora Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, bagirane ikiganiro cyo mu muhezo.

Biteganyijwe kandi ko itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida Kagame n’irya Guverinoma ya Turukiya bagirana ibiganiro.

Nk’uko ibi biro bikomeza bibisobanura, Perezida Kagame na Erdoğan baranagirana ikiganiro n’abanyamakuru, gikurikira icyo bombi bagirana mu muhezo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette ku wa 23 Mutarama bazasura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere wa Turukiya ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge, bamuhe icyubahiro.

Uwo munsi na none, hazabaho igikorwa cyo gusangira hagati y’abakuru b’ibihugu, cyateguwe na Perezida Erdogan.

Umubano w’u Rwanda na Turukiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali.

Mu rwego rwo gushimangira uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye bwa Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Turukiya bifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Turukiya bwari ku gaciro ka miliyoni 21 z’amadolari ya Amerika mu 2018, kagera kuri miliyoni 78,4 z’amadolari mu 2020.

 

 

You Might Also Like

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Nsanzabera Jean Paul January 22, 2025 January 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Christopher yateguje ibitaramo muri Canada

January 17, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Abayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi ye

July 23, 2024
Imyidagaduro

Wizkid n’umukunzi we Jada P mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheture bwabo

January 10, 2025
Imyidagaduro

Sherrie Silver yatumiye Run Town mu birori bya The Silver Gala

September 5, 2024
Andi makuru

UK : Yafunzwe azira kwinjira mu ndege itariyo

October 7, 2024
Andi makuru

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC

May 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?