SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kanye West afite ikibazo cyo kwimwa uburenganzira ku bana be
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kanye West afite ikibazo cyo kwimwa uburenganzira ku bana be
Imyidagaduro

Kanye West afite ikibazo cyo kwimwa uburenganzira ku bana be

Gossip Kigali
Gossip Kigali Published May 1, 2025
Share
SHARE

 Umuraperi Kanye West uzwi kandi nka Ye, yongeye kugaragaza uburakari ku bijyanye n’uburenganzira bwe bwo kurera abana be bane yabyaranye n’umunyamideli Kim Kardashian.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yakoze mu buryo bwa ‘Livestream’ yipfutse mu maso hose. Uyu mugabo yavuze ko yatswe uburenganzira ku bana be barimo umukuru witwa North ufite imyaka 11, Saint wufite imyaka icyenda, Chicago w’irindwi ndetse na Psalm ufite imyaka itanu.

Uyu muraperi w’imyaka 47 yagaragaye anenga bikomeye uburyo atabona abana be uko yifuza, avuga ko uburyo bwo kubarera atagiramo uruhare ruhagije, bumugira nk’uri muri “gereza”.

Ati “Yego, mfitanye ikibazo gikomeye n’abantu banze kumpa konti yanjye, banyambuye abana banjye banagerageje kunshyira muri gereza, kandi byose biracyari uko. Ngiye kuzana abana banjye, sha. Ndi kuvugana n’abanyamategeko. Bigeze aho ndwana n’amarangamutima yanjye, kugira ngo ntazacika intege kubera kutabasha kubona abana banjye.”

Yashinje Kim Kardashian n’abafatanyabikorwa be kumubuza uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku bana be, harimo aho bajya kwiga, ibyo bambara n’abantu bagendana na bo.

Yagize ati “Ubwo burenganzira nabwambuwe na Kim Kardashian n’abambari be ndetse n’abafatanyabikorwa be nka Hulu na Disney.”

Ku rundi ruhande, abantu ba hafi ya Kim bavuze ko Ye afite uburenganzira bwo kubona abana be igihe cyose ashaka, ariko ko Kim yita ku mutekano wabo no kubarinda ibidashobotse bashorwamo byabagiraho ingaruka. Bavuga ko Ye atitabira gahunda zo kubonana n’abana, ndetse ko rimwe na rimwe atabamenyesha mbere y’igihe iyo abakeneye.

Ibi bibazo byiyongereye nyuma y’uko Ye asohoye indirimbo “Lonely Roads Still Go to Sunshine” irimo ijwi rya North, umukobwa wabo ndetse n’ikiganiro kuri telefoni hagati ya Ye na Sean “Diddy” Combs, uhanganye n’ibirego bikomeye byo gufata ku ngufu.

Kim yari yanze ko iyi ndirimbo isohoka, ariko Ye yayisohoye yamwishongoyeho agira ati “Umugabo niwe ufata umwanzuro wa nyuma.”

Mu minsi ishize PageSix yatangaje ko Kim Kardashian yari akomeje kugira impungenge kubera imyitwarire y’uyu mugabo, yatumye bamwe bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwarenze urugero.

Amakuru yavugaga ko Kim yari ari gushaka uburyo uyu mugabo yakwamburwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro ku bana be.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru cyakuye mu nshuti za hafi za Kanye West na Kim Kardashian, avuga ko Kim Kardashian akurwa umutima no kuba umukobwa we mukuru akunda se kandi akomeza kugaragaza ibikorwa bigayitse.

Kim Kardashian bikaba byaravugwaga ko ari mu nzira zo gusaba urukiko guhindura amasezerano y’uburenganzira bwo kurera abana, aho yashakaga ko Ye atakomeza kugira uruhare mu byemezo bikomeye bijyanye n’uburere bwabo.

Abasesenguzi b’amategeko bavuga ko amagambo Ye akoresha ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugira ingaruka ku byemezo by’urukiko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kurera abana.

Page Six yavuze ko yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Kim Kardashian ngo agire icyo avuga kuri ibi birego bya Kanye West, ariko nta gisubizo bigeze babona. Kanye West yarushinze na Kadashian mu 2014 gusa mu 2022 baratandukana.

 

You Might Also Like

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Gossip Kigali May 1, 2025 May 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya The Africa Young Achievers Awards bigiye gutangirwa i kigali

January 6, 2025
Imyidagaduro

Britney Spears yarahiye ko nta rukundo agikeneye

July 10, 2024
Andi makuru

Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’intebe

August 14, 2024
Imikino

Abafana ba Kiyovu bari bafunzwe bazira gutuka Mukansanga Salima bagizwe abere

February 6, 2023
Imikino

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

May 27, 2025
Imikino

Dani Alves yakatiwe gufungwa

February 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?