Nyuma y’igihe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu biciye kuri moto batakamaba ko amafaranga yámande bakatwa kuri buri kosa ari menshi , abakora uyu mwuga bari mu byishimo byinshi nyuma y’uko bijejwe ko amande bacibwaga yagabanyijwe ndetse ku buryo atazongera kurenga ibihumbi 10 Frw.
Ibi baitangarijwe Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Evariste Rugigana, bakoranye inama n’abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.
Kimwe mu byari bigamijwe muri iyi nama, ni ukubasobanurira umushinga mushya w’Itegeko ku mutekano wo mu muhanda ndetse n’ibindi, hagamijwe kunoza ubunyamwuga bw’abatwara moto.
Abitabiriye inama baganiriye kandi ku by’ingenzi biri mu mushinga w’itegeko rigena amabwiriza y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2024. Ibindi byaganiriweho, birimo isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.
Inkuru nziza Abamotari batahanye, ni uko nta mumotari uzongera gucibwa mande arenze ibihumbi 10 Frw ku makosa bakorera mu muhanda nk’uko byemejwe na CG Félix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda.
Uyu Muyobozi, yabwiye Abamotari ko ibi bikubiye mu Itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda. Gusa nyuma y’ibi, basabwe gukora kinyamwuga birinda gutwara banyweye ibisindisha, kubahiriza amategeko yo mu muhanda no kubaha abo batwara.
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto, bakomeje kugaragaza ko barenganywa kenshi ku makosa bakorera mu muhanda, aho bavugaga ko bacibwa amande y’umurengera atangana n’amakosa bakorera mu muhanda.