Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025 Ahitwa mu Itunda mu Kagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro humvikanye inkuru mbi y’umwana w’amezi atanu wahiriye mu nzu nyuma y’uko mukuru we acanye umwambi uramucika ugwa kuri matola uwo mwana ari aryamyeho
Umwana witabye Imana yitwa Bryan Hirwa.
Mukuru we tutari buvuge amazina yabonye umwotsi ubaye mwinshi mu nzu asohoka yiruka, nibwo murumuna we yahiragamo.
Nyina w’aba bana witwa Adéline Mukanoheli yari yagiye guhaha abasiga mu nzu.Yagarutse abwirwa inkuru mbi y’uko ikibondo cye cyahiriye mu nzu.
Umuturage uri mu batabaye vuba yabwiye Polisi ubwo yahuruzwaga ngo itabare, ko yahageze asanga inzu iri gushya, asanga umwana mukuru yasohotse.
Bahise batangira kuzimya binjiye basanga umwana yamaze gupfa.
Ishami rya Polisi irishinzwe kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade) ryageze yo risanga umuriro abaturage bawujimije, ariko uwo mwana yamaze kwitaba Imana.
Umurambo woherejwe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yihanganishije uwo mubyeyi ariko asaba abantu kwirinda kwandirika ibintu bishobora kubyara umuriro kuko abana baba bashobora kubikinisha bikabahitana cyangwa bikabangiza mu bundi buryo.