SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo
Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published April 28, 2025
Share
SHARE

Abahanzi, abanyamakuru b’Abanyarwanda bashobora mu gihe cya vuba gutangira kubona inyungu kuri YouTube batagombye kwiyandikisha mu bindi bihugu byemerewe uburyo bwo kwinjiza amafaranga buzwi nka monetization.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubugeni, Jean-Népo Abdallah Utumatwishima wavuze ko Leta iri gukorana n’ubuyobozi bwa YouTube kugira ngo Rwanda yemererwe kujya ku rutonde rw’ibihugu bifite uburenganzira bwo guhabwa inyungu ku biganiro n’indirimbo bishyirwa kuri YouTube.

Kugeza ubu, u Rwanda ntiruri ku rutonde rw’ibihugu YouTube yemera kwishyuriramo abayikoresha, bituma abahanzi n’abandi bashaka gukorera amafaranga kuri uru rubuga bahitamo kwiyandikisha mu bindi bihugu nk’u Bugande, Kenya cyangwa Tanzaniya, cyangwa se bagatakaza ayo mahirwe

Tariki 22 Mata, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Imikino n’Urubyiruko, Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko Ministeri y’Urubyiruko n’Ubugeni iri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) na Ministeri y’Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi kugira ngo amasezerano asinywe, bityo ibikorwa byo kwamamaza bikorewe kuri YouTube biboneke mu Rwanda.

Minisitiri yavuze ko Google yatanze ubusabe busaba ko Leta yakwemera ko ibikorwa byo kwamamaza (ads) bitangira kwerekanwa kuri YouTube mu Rwanda.

Yagize ati: “Muri iki gihe, iyo urebye videwo kuri YouTube mu Rwanda, usanga nta matangazo arimo. Ibyo bituma abashyiraho ibiganiro batabona amafaranga. Iyo dushyizeho uburenganzira bwo kwamamaza, abantu bacisha ibiganiro kuri YouTube bashobora kubona inyungu.”

Yakomeje asobanura ko ubu abanyarwanda bafite amahirwe yo kubona amafaranga gusa iyo videwo yabo irebewe mu bihugu byamaze kwemererwa kwamamaza nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza kandi ko mu gihe cya vuba abahanzi n’abandi bafite ibiganiro kuri YouTube bazatangira kubona inyungu n’iyo videwo zabo zareberwa mu Rwanda gusa.

Yagize ati: “Hari intambwe ishimishije imaze guterwa. Nitumara kurangiza amasezerano, abahanzi bazajya babona inyungu n’iyo videwo zabo zareberwa imbere mu gihugu. Ku bashaka gukomeza kureba YouTube nta matangazo, bazajya bifashisha YouTube Premium.”

Yongeyeho ko no mu bindi bihugu, abantu basanzwe bamenyereye kubona amatangazo kuri YouTube, kandi abatifuza amatangazo bafashwa mu buryo bwabo aho bishyura serivisi ya Premium.

 

 

 

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Ahupa Radio April 28, 2025 April 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent,

June 1, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Eyo Faboulous ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze indirimbo yise Toujours (Video )

November 21, 2024
Andi makuru

Qatar yashimiye u Rwanda na DRC ku mugambi wo kurangiza intambara ya M23

March 24, 2025
Andi makuru

Madamu Monica Geingos yakiriwe mu cyubahiro nk’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Kepler

April 2, 2025
Andi makuru

Chley wamenyekanye mu ndirimbo komasava rmx ya Diamond azataramira I kigali

August 5, 2024
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’U Rwanda Gen Mubarakh Muganga yatangiye urugendo rw’akazi muri Ethiopian

March 14, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?