Umuraperi Riderman ari kwitegura gushyira hanze Extended Play (EP) nshya iriho indirimbo 10 yise “Umurwa w’indwanyi”, aho yahurijeho abahanzi batandukanye barimo Fireman, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cy’abafana be bamaze igihe bamusaba gukorana indirimbo n’uyu muraperi.
Riderman yadutangarije ko yishimiye gukorana na Fireman, ashimangira ko amubona nk’umuhanzi w’umuhanga. Yagize ati “Nakoranye na Fireman kuko ari umuhanga cyane, kandi nta ndirimbo twari dufitanye twenyine kuva twatangira gukora umuziki. Hari n’abafana bajyaga bansaba ko nazakora indirimbo nawe.”
Riderman yatangiye gutegura iyi EP mu kwezi kwa Nzeri 2024, avuga ko ayiteguye mu rwego rwo gushimangira ko Hip Hop nyarwanda igihari kandi igikomeje gutanga ubutumwa bufasha sosiyete. Yagize ati “Ni EP ishimangira ko Hip Hop igihari kandi igitanga ubutumwa bukenewe muri sosiyete.”
Uretse Fireman, Riderman yavuze ko hari n’abandi bahanzi batandukanye, bazagaragara kuri uyu mushinga utegerejwe n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop, ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025.
Extended Play (EP) ni umushinga w’indirimbo zitari nke ariko zidafite umubare munini nk’uw’Album. EP ikunze kugira indirimbo hagati ya 3 na 7, ikaba iruta single (indirimbo imwe) ariko ikaba ntoya ugereranyije na Album isanzwe.
Album, yo, ni umushinga munini uhuriza hamwe indirimbo nyinshi, zishobora kuba hagati ya 10 na 20 cyangwa zirenga, kandi kenshi iba ifite insanganyamatsiko rusange cyangwa ubutumwa buhamye.
Ibyo EP na Album bihuriyeho ni uko byose ari imishinga y’indirimbo zitandukanye umuhanzi akora, bigamije gutanga ishusho y’ubuhanzi bwe, ariko EP iba nto kandi itarambuye cyane.
Iyo umuhanzi akoze EP, aba ashaka kwerekana impinduka cyangwa iterambere ry’umuziki we, gutanga ishusho nshya ku byo arimo gukora, cyangwa kwinjiza abafana mu cyerekezo gishya atangiye.
Kandi rimwe na rimwe, EP iba inzira imuganisha ku gukora Album nini, cyangwa se uburyo bwo kugerageza imiterere y’indirimbo nshya adateguye umushinga muremure.
EP ituma umuhanzi aguma mu buryohe bw’isoko ry’umuziki, atitaye ku gutegereza igihe kinini cyo kurangiza Album, bityo agakomeza kuba hafi y’abafana be kandi agasigasira izina rye.
Riderman na Fireman ni bamwe mu baraperi bubatse izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop nyarwanda kuva mu myaka ya 2000. Riderman, wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Rutenderi, Amateka, na Horo, akunze kuririmba aharanira uburenganzira bw’abaturage n’iterambere ry’imyidagaduro nyarwanda. Ni umwe mu baraperi bashyize imbaraga mu guteza imbere Hip Hop, ndetse akaba yaranatwaye ibihembo bikomeye mu muziki.
Fireman nawe yamenyekanye nk’umwe mu baraperi bafite ubuhanga mu miririmbire no mu myandikire, ndetse akaba yaranabaye umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, ryagize uruhare runini mu kuzamura Hip Hop mu Rwanda.
N’ubwo bombi bamaze igihe kinini baziranye ndetse bahuriye kenshi mu bitaramo n’ahandi hatandukanye, iyi ni yo nshuro ya mbere bashyize imbaraga hamwe mu ndirimbo yabo bwite.