Meddy uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, yagaragaje ko we n’umugore we Mimi Mehfira bibarutse umwana w’umuhungu.
Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko uyu mwana bamwise Zayn M Ngabo. Avuga ko nta kuzuyaza ubuntu bw’Imana buhora bumuriho iteka ryose aho agenda.
Uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’ubundi butumwa yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse avuga ko azabwira amahanga yose ibyiza Imana yamukoreye.
Ati “Nzabwira Isi ibyo wankoreye.”
Muri Werurwe 2022, nibwo uyu muryango wibarutse imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo.
Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, barushinze ku wa 22 Gicurasi 2021.
Ni mu birori biryoheye amaso byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.
Imbuto y’urukundo rwa Meddy na Mimi yatangiye kubibwa kuva muri Kanama 2017. Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye yifuriza isabukuru uyu muhanzi.
Icyo gihe, yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Meddy wamenyekanye mu muziki w’indirimbo zisanzwe amaze igihe yariyeguriye Imana ndetse aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Blessed”.