Sallam Ahmed Sharaff [Sallam SK] usanzwe ari umujyanama w’umunyamuziki wa Diamond Platnumz yageze i Kigali mu rugendo rugamije gushyira akadomo ku ndirimbo umuhanzi afasha mu muziki yakoranye na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] igomba kuzasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uyu mugabo wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Diamond, kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025, yarebye umukino wahuje ikipe ya Basketball ya UGB ya Karomba Gael wayihuje n’ikipe ya Dar City iyoborwa na Murumuna we, nawe bari kumwe.
Uyu mukino wabaye mu rwego rw’amarushanwa yateguwe yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe arimo: Dar City BBC, JKL DOlphins WBBC, Kenya Ports BBC, APR BBC, REG BBC ndetse na UGB BBC.
Umukino wabereye muri Kigali Universe warangiye ikipe ya UGB BBC itsinze iya Dar City amanota 75 kuri 71, ibona itike ya ½, mu gihe APR BBC yatsinze Kenya Ports Authority amanota 99-61.
Mu bakurikiranye uyu mukino, harimo Kenny Mugarura uyobora 1: 55 Am, Umujyanama wa Diamond, Sallam Sk, ndetse na Murumuna we ari nawe ufite mu biganza ikipe ya Dar City BBC.
Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda, yemeza ko Sallam SK yanagiranye ibiganiro na Kenny Mugarura bigamije kurebera hamwe uko indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond yatangira gutegurirwa uko izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie yumvikanye avuga ko Diamond ari umwe mu bahanzi yifuza gukorana nabo. Iyi ndirimbo igiye kuba iya Gatatu Diamond akoranye n’umuhanzi w’i Kigali- The Ben bafitanye indirimbo ebyiri, n’aho Mico The Best bafitanye indirimbo imwe.
Umuyobozi wa Sosiyete ya 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura yari aherutse gutangariza itangazamakuru ko umushinga w’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond uzajya ku isoko mu mpeshyi y’uyu mwaka, kuko ibyibanze byamaze gukorwa, ariko ntibaremeza itariki igomba kuzashyirirwa ku mbuga zicuruza umuziki.
Yasobanuye ko Diamond ari umwe mu bahanzi bifuzaga gukorana nawe, kandi ko ibiganiro byagenze neza. Kenny yavuze ko Kivumbi King yari kumwe na Diamond na Bruce Melodie ‘kubera ko ari umwe mu banditsi b’iyi ndirimbo twifashishije’.
Kenny yavuze ariko ko hari n’abandi banditsi babiri bitabaje mu kwandika iyi ndirimbo. Anavuga ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) bifashishije Producer usanzwe ukorana na Patoranking.
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko mu bantu bakoze kuri iyi ndirimbo harimo umunya-Nigeria Brown Joel wamamaye mu ndirimbo ‘Ogechi’ ya Davido yasubiyemo. Ati “Ni umwe mu banditse kuri iyi ndirimbo, ariko ashobora no kuzaririmbamo, gusa hari amasezerano atarashyiraho umukono’.
Kuva ku wa 6 Mata 2025, hasakara amashusho agaragaza Bruce Melodie ari kumwe na Diamond, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko hatanzwe Miliyoni 55 Frw kugirango iyi ndirimbo ikorwe, ariko Kenny Mugarura yabwiye InyaRwanda, ko aya mafaranga yavuzwe ‘ari munsi y’ayo twatanze’. Ati “Ntabwo ageraho.”
Brown Joel wifuza kuririmba muri iyi ndirimbo asanzwe ari inshuti y’abahanzi, ndetse yagiye akora ibihangano byanyuze benshi mu bihe bitandukanye, kandi anagira uruhare mu kwandikira indirimbo.
Uretse kuba Bruce Melodie azaririmba muri iyi ndirimbo, yanatanze ibitekerezo bijyanye n’iyandikwa, ndetse n’uburyo igomba kuzaba ikozemo. Ndetse, Bruce Melodie yitwaje Producer City Boy wo muri Ghana mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu buryo bwa ‘Audio’.