Ikigo cya Ozone Entertainmemt cyamenyekaye mu bikorwa byo bitandukanye mu bijyanye n’imyidagaduro harimo gufasha abahanzi , gukora amafoto n’amashusho nko gukora filime , gutegura ibitaramo n’ibindi byinshi bijyanye n’imyidagaduro muri rusange .
Iki kigo gishya bashyize ku mugaragaro ku tariki ya 24 Mata 2025 gikora ibijyanye n’imideri cya NAF Model Empire cyashinzwe ku gitekerezo cy’abantu batatu aribo Augustin HATEGEKIMANA usanzwe ayobora Ozone Entertainment , Solange ABAYISENGA na Nadine IGIHOZO nabo basanzwe ari abanyamideli bamaze kumenyekana hano mu Rwanda
Augustin mu kiganiro na AHUPA yadutangarije ko igitekerezo cyo gufungura inzu ifasha abanyamideli bakigize nyuma y’igihe kirekire bakorana mu bindi bikorwa akaba ariyo mpamvu nahise bahitamo gushing iyo nzu ya NAF Model Empire
yakomeje atubwira ko nyuma yo gutangiza ibikorwa bya NAF Model Empire bahise bashyira hanze itangazo rihamagarira urubyiruko ndetse n’abandi bose bafite impano mu bijyanye no kumurika imideli no kuyihimba ko ahawe ikaze muri NAF Model Empire .
ikindi Augustin yadutangarije nuko ku munsi wo gutoranya abanyamideli bazatangirana nabo hazaba hari akanama nkemurampaka kazaba kagizwe n’abanyamideli ba bahanga cyane babfitemo ubuhanga muri abo hakazaba harimo Nshimirimana Yannick uzwi cyane nka Lii akaba asanzwe ari umunyamideli ndetse akaba n’u umukinnyi wa Filime ,akanayobora inzu y’abanyamideli ya Lii Collection , hari kandi na Nshogoza Jean Teckno usanzwe nawe akina filime ariko akanaba umunyamideli wabigize umwuga kuko ayerekana akanayihimba
Jean Teckno uyu yakoze ibikorwa byinshi mu bijyanye n’imideli haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Congo,Kenya,Nigeria ,Dubai nahandi henshi aho yagiye yitabira amarushanwa mpuzamahanga alanegukana ibihembo nka Rwanda Global Top Model ni bindi byinshi umuntu atarondora
Mu gusoza Augustin yasabye abifuza bose kuzitabira casting y’urubyiruko rufite impano mu bijyane n’imideli ko itariki ari 11 Gicurasi 2025 aho bita Pyramide Bar kwa Gasongo ku Gisozi .
Abifuza kuzitabira iyo casting barasabwa kuba bujuje metero 1 na 10 ku bahungu naho ku bakobwa bakaba bafite metero Imwe na 65 bakazasabwa kuza bamabaye neza .
Ku yandi makuru uwaba wifuza wese kuzitabira icyo gikorwa yahamagara kuri numero zikurikira 0787 599 133 cyangwa 0798 287 085