Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya, basaba ubuhungiro.
Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2025. Barimo Abanya- Eritrea 14, abo muri Sudani 81, Abanya-Ethiopia 21 n’Abanya-Sudani y’Epfo 21.
Impunzi zakiriwe mu cyiciro cya 21 zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo.
Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro i Gashora mu Karere ka Bugesera.
Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n’amahoro ariko ntizibigereho.
Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n’amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.
Imibare yo kugeza ku wa 22 Mata 2025 aba 137 batarakirwa, igaragaza ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2623.
Muri abo abagera kuri 2140 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.
Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n’u Budage bwakiriye 132.
Benshi muri izi mpunzi ni zikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y’Uburengerazuba bahafashirijwe.
Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 22 Mata 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi n’abimukira baturutse muri Libya bangana na 555 bo mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia Sudani y’Epfo, Somalia, Sudani, Mali na Cote d’Ivoire.
Ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na HCR, ku bufatanye n’abaterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Denmark.