SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bombori bombori hagati y’umuherwe Elon Musk na Minisitiri w’imari muri white House
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Bombori bombori hagati y’umuherwe Elon Musk na Minisitiri w’imari muri white House
Andi makuru

Bombori bombori hagati y’umuherwe Elon Musk na Minisitiri w’imari muri white House

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/24 at 10:28 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umushoramari Elon Musk uri no mu butegetsi bwa Donald Trump na Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, bashyamiranye bikomeye bapfa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu (IRS).

Aba bagabo bombi ibinyamakuru byanditse ko batukaniye bikomeye muri White House ku wa 17 Mata.

RT yanditse ko bapfuye icyemezo Trump yafashe cyo kugira Gary Shapley umuyobozi w’urwego rushinzwe gukusanya imisoro y’imbere muri Amerika.

Gary Shapley yari umukandida watanzwe na Elon Musk, ndetse ngo byababaje Scott Bessent wari watanze umwungiriza we ariko agaterwa utwatsi.

Ubu bushyamirane ntibwageze aho kurwana ariko urusaku rwari rwinshi ku buryo n’abari muri bindi biro babumvaga basakuza, ndetse ushinzwe umutekano yinjiye mu cyumba barimo ngo badafatana mu mashati.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yabwiye The New York Times ko habayeho kudahuza ariko ari ibisanzwe.

Bessent abinyujije kuri X ku wa 18 Mata 2025 yahise yandika ati “hagomba kugarurwa icyizere muri IRS kandi nemera ko [umwungiriza wanjye] Michael Faulkender ari we ukwiye izi nshingano.”

Yavuze ko umuhate n’imikorere ya Michael Faulkender byamufasha gukora amavugurura muri iki kigo kandi ko ari umwe mu bajyanama beza bafatanya kukivugurura ngo gitange umusaruro wifuzwa.

 

You Might Also Like

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Abanyarwanda Sadati Munyakazi,Clare Akamanzi na Bruce Melodie mu bazitabira inama ya 100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Nsanzabera Jean Paul April 24, 2025 April 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ed Sheeran yarahiye ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’urupfu rwa Pal Jamal

March 22, 2023
Andi makuru

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi

October 10, 2024
Andi makuru

Abaskuti biyemeje gutera ibiti byera imbuto ziribwa mu cyumweru cyahariwe ubuskuti mu Rwanda

February 18, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sassou Nguesso ku meza

July 22, 2023
Imyidagaduro

Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu bahataniye ibihembo by’abagore bavuga rikijyana (WLA)

March 11, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)

May 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?