Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Mata, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Ambasaderi w’u Rwanda wagenwe mu Burusiya, yashyikirije Mikhail Bogdanov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye I Moscow.
Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya mu Kuboza 2024.
Yabanje kuba Umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’umutekano, kandi mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi n’umutekano (NISS).
Nzabamwita yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi, wari ambasaderi mu Burusiya kuva mu 2019.
Nk’uko Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ibivuga, umubano w’ibihugu byombi watangijwe mu 1963.
Kugeza ubu, ibihugu byombi bifite umubano mwiza binyuze mu butumwa bwa diplomasi ku rwego rwa za ambasade.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugaragara mu nzego za politiki, igisirikare, uburezi, iterambere ry’abakozi, amahugurwa, n’umuco.
Ibihugu byombi kandi bifite ubufatanye mu iterambere ry’ingufu za nikeleyeri.
U Burusiya butanga buruse za kaminuza ku banyarwanda, n’amahugurwa amwe ku bapolisi.
Abanyeshuri bo mu Rwanda bagera kuri 800 barangije kaminuza zo mu Burusiya mu myaka 50 ishize mu byiciro bitandukanye birimo amategeko, ubuvuzi, ibibazo mpuzamahanga, no mu bumenyi bwa politiki.
Abanyarwanda bafite pasiporo za service n’iz’abadipolomate na bo bazajya bajya mu Burusiya nta viza basabwe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo mu Gushyingo 2024.