SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abafana ba Arsenal bitabiriye Arsenal Africa Fans Festival batangiye kugera mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abafana ba Arsenal bitabiriye Arsenal Africa Fans Festival batangiye kugera mu Rwanda
Imikino

Abafana ba Arsenal bitabiriye Arsenal Africa Fans Festival batangiye kugera mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/19 at 9:12 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abafana b’ikipe ya Arsenal bakomeje kugera mu Rwanda mu iserukiramuco rya Afurika rihuza aba bafana rigiye kuba ku nshuro ya 6.

Iki gikorwa kizwi nka “Arsenal Africa Fans Festival” gitangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 20 Mata 2025 kizahuriza hamwe abafana barenga 1.000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Afrika.

Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Bigango Valentin uyobora itsinda Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), mu kiganiro baherutse kugirana n’Itangazamakuru yavuze ko muri iri serukiramuco  hariml ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw’ubugiraneza, guhura no gusabana n’abafana ba Arsenal baturutse mu bindi bihugu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Mu yindi gahunda, abafana bazifatanya na Orion BBC mu gikorwa cyo gutera ibiti, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Hazanabaho urugendo rw’ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali nk’aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ahandi.

Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.

Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2018. Kuri iyi nshuro rikazitabirwa n’abafana baturutse mu bihugu birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Namibia.

Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iri jambo ryamamaza igihugu riri ku mwenda w’iyi kipe kuva mu 2018.

kugeza ubu mubamaze kwemera kiza bageze mu Rwanda ni abo muri Kenya,zambia,Uganda na Tanzania abamdi bakaba bakomeje kuza .

biteganyijwe ko mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mata 2025 muri Kigali Universe ahari bubere ibirori byo gutangiza iryo serukiramuco ndetse no kwakira abashyitsi ku mugaragaro.

You Might Also Like

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Nsanzabera Jean Paul April 19, 2025 April 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bimwe mu byamamare byatangaje ko bizitabira igitaramo cyateguwe na Ev. Dana Morey Mu Rwanda

June 6, 2023
Utuntu n'utundi

Rwanda, Poland sign deals in trade, green technologies

February 7, 2024
Imikino

Perezida Kagame yashimiye Arsenal nyuma yo gutsinda Real Madrid muri 1/2

April 17, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

January 20, 2025
Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka cy’Inkuru ya 30

March 19, 2024
Imyidagaduro

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

May 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?