Zari Hassan, yagaragaje ko atishimiye imiterere y’intebe n’ibikoresho biri mu myanya y’icyubahiro ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Zari yagaragaje ko yababajwe n’intebe zishaje kandi zisa nabi zikoreshwa kuri iki kibuga.
Uyu mugore w’umuherwekazi akaba n’umunyamideli, yabajije ukuntu ibikoresho bishaje nk’ibyo bishobora gukomeza gukoreshwa ahantu hagenewe gutanga serivisi ku bagenzi biyubashye (Business Class).
Amashusho ye yagaragaje intebe zisa n’izimaze igihe kinini ndetse siza nabi, avuga ko ibi bidahesha isura nziza Uganda mu bijyanye no kwakira abashyitsi mpuzamahanga.
Ibitekerezo bya Zari byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu Banya-Uganda bamushyigikiye basaba ko hakorwa ivugurura kuri icyo kibuga, mu gihe abandi bavuze ko imiterere y’iyi myanya y’icyubahiro kuri Entebbe, imeze neza.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe niyo nzira nyamukuru yinjiza abantu benshi bava cyangwa bajya muri Uganda.

