SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda
Andi makuru

Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/17 at 11:31 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) wasabye u Rwanda guha inzira ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye.

Amakuru yizewe agera  kuri AHUPA ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Bazanyura mu Rwanda ariko ntabwo tuzi umunsi. Bimaze iminsi bisabwe.”

Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023, basaba izi ngabo gutaha mu byiciro.

Izi ngabo zari zarahagaritse kwifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho mu mpera za Mutarama 2025 ufashe umujyi wa Sake, Goma n’ibindi bice bihana imbibi.

Ubu ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.

Tariki ya 28 Werurwe, abahagarariye SADC ku rwego rwa gisirikare bari bemeranyije n’ihuriro AFC ririmo umutwe wa M23 ko ingabo z’uyu muryango zizataha zinyuze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Nk’uko amasezerano impande zombi zagiranye abivuga, SADC na AFC/M23 byari byemeranyije kwifatanya mu gutunganya iki kibuga cy’indege byakekwaga ko cyatezwemo ibisasu ubwo ingabo za RDC zahungaga.

Ingabo za SADC kandi zari zaremerewe gucyura intwaro zazo ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, zigasiga ibyo zasigiwe n’ingabo za RDC.

Gusa ntabwo umwuka ukiri mwiza hagati ya SADC na AFC/M23 nyuma y’aho ingabo z’uyu muryango zishinjwe kugira umugambi wo gufasha iza RDC kwisubiza umujyi wa Goma.

Nyuma y’igitero ingabo za RDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo byagabye mu burengerazuba bwa Goma mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata, AFC/M23 yasabye ingabo za SADC gutaha bwangu.

 

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul April 17, 2025 April 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Iwacu na Muzika nyuma y’imyaka isaga itatu rigarukanye n’abaterankunga bashya barimo Inyange na Mtn Rwanda

September 7, 2023
Andi makuruIyobokamana

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

June 8, 2023
Imikino

Kimenyi na Muyango basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

January 4, 2024
Imyidagaduro

Cyusa Ibrahim yakeje Perezida Kagame mu gitaramo Migabo Live concert cyitabiriwe n’ababyeyi be (Amafoto)

June 9, 2024
Andi makuru

General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Jordan

April 23, 2024
Andi makuru

Abanyarwanda baba muri Sudan mu bahungishijwe n’ingabo z’Ubufaransa

April 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?