Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze.
Ni amakuru Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije umunyamakuru wa BTN TV, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025.
Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ariyo.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.