Abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibasiye rumwe mu ngo za Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu, ruherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Umuvugizi w’umuryango wa Kabila, Adam Shemisi, yasobanuye ko aba basirikare bageze muri uru rugo mu masaha y’igitondo cyo ku wa 15 Mata 2025.
Shemisi yagize ati “Abagabo bambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC baje nta nyandiko yemewe n’amategeko ibemerera gusaka, bahungabanya umutekano w’ababa muri uru rugo. Umuryango wa Kabila wamaganye iki gitugu n’igikorwa cyakozwe kitubahirije amategeko.”
Ubwo bageraga muri uru rugo mu gace ka Limete karimo icyanya cy’inganda, bateranye amagambo n’abarubamo, babasabaga kugaragaza uruhushya rwa Leta rubemerera kurwinjiramo ariko ntibarwerekana.
Aba basirikare bavugaga ko imodoka ebyiri za Jeep Defender ziri muri urugo ari ikimenyetso cy’uko abarubamo bafite umugambi wo guhungabanya inzego za Leta, ariko bo basubije ko zifashishwa gusa mu bikorwa bya gisivili.
Shemisi yasobanuye ko aba basirikare babanje guta muri yombi umubaruramari ukorera muri uru rugo, ariko nyuma baza kumurekura, bavuga ko bakomeza iperereza kuri uyu wa 16 Mata.
Byageze mu masaa mbiri y’ijoro aba basirikare bakiri muri uru rugo. Umuvugizi w’umuryango wa Kabila yabashinje kuruvogera kuko bakinguye ahantu hatandukanye, bahungabanya umutekano w’abarubamo, nyamara bigaragara ko nta mugambi mubi uhategurirwa.
Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini bwibasira Kabila, bumushinja gukorana n’ihuriro AFC ririmo umutwe witwaje intwaro wa M23 urwana n’ingabo za Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Muri Werurwe 2025, Kabila uri mu buhungiro muri Zimbabwe yatangaje ko adakorana na AFC/M23, asobanura ko iyo aba akorana na yo, intambara iba yarafashe indi ntera.
Uyu munyapolitiki wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse guteguza ko agiye gusubira mu gihugu cye anyuze mu burasirazuba bwacyo, gusa ntibizwi niba azasubirayo nk’umuturage usanzwe.