Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga umuziki, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yarahiriye ku mugaragaro kuba Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko.
Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, nibwo Dj Ira yamusabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.
DJ Ira ubwo yafataga ijambo yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”
DJ Ira ubusanzwe ni umurundikazi wahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko mu birebana no kuvanga umuziki.
Ku ya 7 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu nibwo rwatangaje urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira.
Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda n’ibindi.