Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko hari umu-Dj wacurangiye mu gihugu cya Uganda mu gihe cy’Icyumweru cy’Icyunamo maze nyuma abisakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Binyuze mu muvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry agaragaza ko ibyo uyu mu-Dj utavuzwe amazina yakoze ari igikorwa kigayitse akwiye kuzafatira umwanya agasaba imbabazi.
Dr. Murangira B. Thierry yatangaje Ibi mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv10 kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, aho yagarukaga mu buryo burambuye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyumweru cy’Icyunamo kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13 Mata 2025.
Uyu muvugizi yavuze ko Kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda ariko ‘ntawe ubihatirwa’. Avuga ko mu gihe cyo kwibuka hari umu-DJ w’umunyarwanda wagiye muri Uganda acurangirayo, nyuma asakaza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahagiriye ibihe byiza.
Umuvugizi yagize ati “Iyo ugenda ugacuranga ntakibazo. Ariko gufata (amashusho) werekana ko warimo ucuranga wishimisha (usepera) kwa kundi kwabo akabishyira ku mbuga azi ko akurikirwaho n’abanyarwanda, hari abo yakomerekeje. Nacyo ni igikorwa cy’ububwa.”
Dr. Murangira yakomeje avuga ko buri munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zikurura amacakubiri n’ibindi.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko”Niba rero wumva ngo mu kwa Kane (Mata) kuko ngo mu Rwanda nta hantu bari gucuranga ugasimbuka hariya, wakumva hano ngo ibitaramo biraje ukongera ukagaruka, biragayitse.”
Murangira ntiyavuze mu izina Umu-DJ wakoze ibi, ariko yamusabye kuzafata umwanya agasaba imbabazi Abanyarwanda. Ati “Nubwo utabona itegeko ryamuhaka ariko biragayitse, yumve ko tumugaye. Ntabwo umuntu nk’uriya w’icyitegererezo ariwe wagakoze biriya. Bikorere iyo ng’iyo ntawe ukeneye no kubimenya. Ariko reka kubigarura ngo ubipositinge (ubishyire ku mbuga zawe) abandi bari kwibuka, barababaye, wowe uragaragaza ko uri gusepera (kwishimisha) muri ariya mafuti. Ni ibintu bigayitse. Nawe azafate umwanya asabe Abanyarwanda imbabazi.”
Yasoje avuga ko ari ubugwari kuba umuntu yakwishimana n’Abanyarwanda akabacurangira mu bihe bisanzwe, hanyuma byagera mu gihe cyo Kwibuka akabatera umugongo.