Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram nyinshi muri Afurika, giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi.
Massad Boulos ari mu Rwanda aho ari gusura ibice bitandukanye by’igihugu ndetse ku wa 08 Mata 2025 yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko abakuru b’ibihugu byombi barajwe ishinga no gushakira amahoro Akarere.
Uruzinduko rwe rwakomereje i Rulindo mu kirombe cya Nyakabingo nk’uko Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals icukura muri icyo kirombe, yabitangaje ku wa 10 Mata 2025.
Trinity Nyakabingo igenzurwa na Trinity Metals Group yavuze ko bishimiye kwakira Massad Boulos, mu kirombe gicukurwamo wolfram (itunganywamo icyuma cya tungsten) nyinshi muri Afurika.
Yakomeje iti “Aje kureba imigambi Trinity ifite yo gukomeza kwiyubaka ndetse yatambagijwe ikirombe cyose yihera ijisho aho amabuye y’agaciro aturuka.”
Trinity Nyakabingo uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika yasuye, buri mwaka icukura Wolfram irenga toni 1000. Bigateganywa ko mu myaka ine iri imbere uwo musaruro uzaba warikubye kabiri.
Wolfram ni amabuye y’agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.
Ni wolfram yoherezwa mu mahanga itunganyijwe ku kigero cya 68% kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari rushobora kuyikuramo cya cyuma cya nyuma.
Iyo igejejwe mu mahanga yongererwa agaciro ku rugero rwa 99,999% ikavamo icyuma.
Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.
Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo gasegereti.
Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.