Mu gihe u Rwanda n’Isi yose hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyamakuru, umu-DJ akaba n’umushyusharugamba (MC), Anita Pendo yihanganishije abarokotse, ahamagarira Abanyarwanda bose kurwanya amacakubiri n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, Anita Pendo yagize ati: “Muri ibi bihe turimo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impore Rwanda, impore wowe wabuze abawe, komera wishakemo imbaraga wiyubaka.”
Ati: “Turazirikana kandi duha agaciro ubutwari bw’abayihagaritse. Twese nk’Abanyanyarwanda, turwanye amacakubiri. Turwanye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke twiyubaka, twubaka u Rwanda ruzira urwango”.
Anita Pendo aherutse kwerekeza kuri Kiss FM, aho yatangiye gukora ku wa 6 Nzeri 2024 mu kiganiro ‘Breakfast’ akorana na Rusine.
Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, icyo gihe yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza.
Muri RBA, Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.
Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.