Umuhanzikazi Butera Knowless yihanganishije Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse, muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa urubyiruko ko ari bo mbaraga igihugu cyegamiyeho.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, Butera Knowless yihanganishije Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse.
Yagize ati: “Ubutumwa nifuza gutanga ku Banyarwanda bose, ni uguharanira ndetse tugasigasira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda.”
Yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu, kandi ko ari bo u Rwanda rwegamiyeho.Ati:“Dushyire hamwe, duharanire kurwanya abahakana, abapfobya ndetse n’abagoreka amateka y’igihugu cyacu. Twibuke twiyubaka.”
Butera Knowless yagize ati: “Nk’uko Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu yabivuze, Jenoside ntizongera kubaho ukundi. Atari uko abagize uruhare muri ayo mateka mabi batazongera kubigerageza, ndetse n’ubu batari kubigerageza, ahubwo ni uko hari abantu biteguye guhaguruka, bakarwana.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko abo bantu Perezida Paul Kagame yavugaga ari bo. Ati: “Duhaguruke, turwane, twihugure tumenye amateka y’iguhugu cyacu, duhashye umwanzi, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Mu 2023, ni bwo Butera Knowless wari uherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse na Nyinawabo ari nawe rukumbi uvukana na nyina warokotse, yashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro.
Uyu muhanzikazi yavuze ko abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi, gusa agahamya ko hari abo bataramenya aho baguye ngo babashyingure mu cyubahiro.