Kate Bashabe yifatanyije n’AbanyaRwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse atanga ubutumwa bw’ihumure.
Kuva ku wa 07 Mata 2025, mu Rwanda ndetse no ku Isi hose hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 uri rusange yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kate Bashabe umwe mu bakurikiranwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, yibukije abamukurikirana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa bigendanye n’imitegurire yabo ndetse avuga ko kwirengagiza no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kidakwiye kwihanganirwa.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kate Bashabe yagize ati “Muri Mata 1994, Abatutsi barenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu minsi 100. Ntabwo yari intambara y’abasivire byari ihohotera ndengakamere.”
Yakomeje agira ati “Byari Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe neza ishyirwa mu bikorwa. Ukuri ni ingenzi, reka tubivuge uko biri. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa kibi kandi guceceka ni ukwifatanya n’abakoze Jenoside.”
Kate Bashabe avuga kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukugira ngo abantu bagume mu gahinda ahubwo ari ukugira ngo ‘turinde ejo hazaza’ ndetse no kuvuga amateka mabi yaranze u Rwanda uko ari ndetse gukosora bamwe mu bashaka kugoreka ayo mateka.
Yagize ati “Ntabwo twibuka kugira ngo tugume mu gahinda ahubwo twibuka kugira ngo turinde ejo hazaza. Buri gihe jya ukosora abagoreka amateka, musangize inkuru z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse munacane urumuri rw’uburwanyi.”
Asoza ubutumwa bwe agira ati “Ntituzahagarare. Bitari uko ari muri Mata ahubwo iteka ryose.”