Teta Sandra yasabye imbabazi ku butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bugafatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 07 Mata 2025 ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa, Teta Sandra yanditse ubutumwa bujyanye no kwibuka.
Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat, uyu mugore wa Weasel, hari aho yagize ati “Turibuka umubare munini w’Abatutsi bishwe ariko n’Abahutu n’abandi batemeranyaga na Jenoside.”
Iyi mvugo ya Teta witabiriye amarushanwa y’ubwiza atandukanye mu Rwanda, yafashwe na benshi nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya ko umuntu asesenguye ibyo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze akareba ibyo amategeko ateganya biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa na ho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya gatanu y’iryo tegeko navuze.”
ku wa 08 Mata 2025 ni bwo Teta yisubiyeho asaba imbabazi ku nyandiko yanditse ku bijyanye no kwibuka Jenosise yakorewe Abatutsi.
Ati “Ndasaba imbabazi ku butumwa bwabanje bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nabukuye ku rubuga (website) runaka. Icyakora nifatanyije n’Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi.”
Ku wa 07 Mata 2025 Dr. Murangira B. Thierry, kandi yari yasabye ibyamamare kutemera kuba ba ‘rutemayeze’ ngo baryoherwe n’aho Igihugu kigeze bibagirwe aho cyavuye, nibarangiza bananirwe kurwanya n’ushaka kubasubiza inyuma.
Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.
Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.
Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.
Muri Mata 2023 ni bwo Teta Sandra yasubiye muri Uganda asanze Weasel bari bamaze igihe batabana kubera ibibazo byarimo kuba uyu mugabo yaramukubitaga bikomeye bituma yitahira mu Rwanda muri Kanama 2022.