Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byerekeye Umugabane wa Afurika, Massad Boulos, ari kumwe n’itsinda rye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali , rwatangaje ko “basobanuriwe amateka ya Jenoside, uko yateguwe, impamvu, ukuri n’ingaruka zayo ndetse banasobanukirwa urugendo Abanyarwanda bakomeje rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.”
Massad Boulos ari mu Rwanda kuva kuwa kabiri , aho yanahuye na Perezida wa Repubulika. Paul Kagame, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no gushakira amahoro n’umutekano mu karere.
Boulos yatangaje ko yahuye n’umukuru w’Igihugu nyuma yo kuganira n’abandi bayobozi b’ibihugu byo mu karere.