Mu gihe u Rwanda n’Isi yose hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe, agaragaza amasomo akomeye Abanyamerika bakwiye kwigiraho.
Mu nyandiko iriho umukono we, Guverineri Greg Abbott yashyize ahagaragara ‘icyemezo cyemewe n’amategeko,’ mu rwego rwo kuzirikana ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Imyaka 31 irashize, mu mutima wa Afurika, igihugu cy’u Rwanda kinyuze muri bimwe mu bihe by’umwijima bikomeye cyane mu mateka y’Isi nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.
Mu mezi make gusa, abantu barenga miliyoni barishwe; abagabo, abagore n’abana, kandi mu bice bimwe na bimwe, hafi buri muntu wo mu bwoko bw’Abatutsi wari utuye aho yarishwe.”
Guverineri wa Leta ya Texas yakomeje avuga ko Isi yose yabikurikiranye irebera gusa, ubwo igihugu cyasenyukaga biturutse ku macakubiri ashingiye ku moko, imvururu za politiki, n’ibinyoma byacengezwaga muri rubanda.
Ashingiye kuri aya mahano yabaye mu 1994, Guverineri Abbott yageneye ubutumwa bwihariye Abanyamerika, arababwira ati “Amasomo dukura ku byabaye mu Rwanda arakomeye kandi asobanutse: tugomba gutahura ibimenyetso byerekana itegurwa rya Jenoside hakiri kare, tukagira uruhare mu kuyikumira no gukiza ubuzima bw’abantu butagombye gupfa.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi, mu rwego rwo Kwibuka abishwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bo hirya no hino ku Isi bahurira mu cyunamo kigamje Kwibuka.
Ati: “Muri ibi bihe, no mu bihe bizaza, duharanire guha icyubahiro abazize aya mahano, duharanire kongera kwiyemeza kurengera agaciro ka muntu.”
Guverineri Abbott yavuze ko n’umufasha we, Madamu Cecilia Abbott, yifatanyije na we mu gusaba abaturage bose ba Leta ya Texas kuzirikana ibi bihe u Rwanda rurimo, binyuze mu biganiro n’ibikorwa biboneye.