Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Amerika, Tammy Bruce, yatangaje ko Abanyamerika batatu bahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2024, boherejwe muri Amerika.
Ku wa 19 Gicurasi 2024 ni bwo Igisirikare cya RDC, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Ni umugambi bivugwa ko wateguwe n’abantu 37 bari bayobowe na Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa RDC na Amerika, wiciwe ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa. Abo bantu baje gukatirwa igihano cy’urupfu nyuma gihindurwamo igifungo cya burundu.
Ku wa 08 Mata 2025 Bruce yatangaje ko abo Banyamerika batatu boherejwe muri Amerika ndetse bafungiye muri gereza y’icyo gihugu, agaragaza ko byari bikwiriye ko abo bantu baryozwa ibyaha bari bakoze.
Ati “Turanenga twivuye inyuma bariya bantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku wa 19 Gicurasi 2024. Dushyigikiye kandi ubuyobozi bwa RDC bwabaryoje ibyo byaha uko bikwiriye.”
Muri abo Banyamerika batatu boherejwe muri Amerika harimo na Marcel Malanga w’imyaka 21 wari umuhungu wa Christian Malanga utaracanaga uwaka n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC, Tina Salama, yanditse kuri X ko Tshisekedi yakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyahawe abo bantu, ndetse yemera ko boherezwa muri Amerika aho bazakomereza igifungo.
Abo Banyamerika boherejwe iwabo mu gihe Umujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, aherutse kugirira uruzinduko mu Karere agamije kuganira ku buryo bwo kugashakira amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri abo bantu 37 bagabye igitero bagamije gukuraho Tshisekedi harimo Umubiligi, Umwongereza, n’Umunya-Canada ariko bose bahawe ubwenegihugu bwa RDC.