SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31 :Umunsi Kagame amenyesha amahanga ko agiye guhagarika Jenoside niba ntacyo bakoze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka31 :Umunsi Kagame amenyesha amahanga ko agiye guhagarika Jenoside niba ntacyo bakoze
Andi makuru

#Kwibuka31 :Umunsi Kagame amenyesha amahanga ko agiye guhagarika Jenoside niba ntacyo bakoze

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/08 at 2:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Tariki 8 Mata mu 1994 nibwo Gen. Maj. Paul Kagame wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA yamenyesheje amahanga ko agiye gufata icyemezo cyo guhagarika Jenoside yari yatangiye gukorerwa Abatutsi, niba ntacyo akoze.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye byeruye ku wa 7 Mata mu 1994, nyuma y’umunsi umwe indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda irashwe. Ubwicanyi bwahise butangira hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 8 Mata 1994, Gen. Maj. Kagame yari yamenyesheje ingabo zose, yahaye amabwiriza abayobozi b’ingabo ko batangira urugamba rwo guhagarija Jenoside.

Ni icyemezo cyatangarijwe ku Mulindi muri Byumba ahari ibirindiro bikuru bya RPA. Cyahise kimenyeshwa abadipolomate b’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Aba mbere bahawe inshingano zo guhagarika Jenoside ni abasirikare ba RPA bari muri CND.

Ku wa 28 Ukuboza mu 1993, ni bwo aba basirikare 600 bari bayobowe na Charles Kayonga bahagurutse ku Mulindi ahari icyicaro cya RPA, berekeza mu Mujyi wa Kigali. Iyi batayo kandi yabarizwagamo abandi basirikare bakomeye nka Gen Maj (Rtd) Charles Karamba icyo gihe wari Captain, Jacob Tumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza.

Inshingano z’ibanze z’aba basirikare kwari ukurinda abanyepolitike ba FPR Inkotanyi, bagombaga kwinjira muri Guverinoma.

Ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje Guverinoma y’inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n’ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

Nyuma y’uko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye, aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

Iki gihe iyi nzu [ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko] bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku wa 11 Mata 1994 ubwo Batayo ya Alpha yabaga mu Karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

Intego yari ukwihutisha urugamba no gutsinda ingabo z’umwanzi no kwirukana Interahamwe zicaga Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ingabo za RPA aho zafataga; zarahatunganyaga zigashaka ahantu hafite umutekano ho gushyira abarokorwaga; bakabashakira ubuvuzi, ibyo kurya, ibikoresho byo kuryamaho no gukoresha, ndetse n’imyambaro yo kwambara.

Muri ibi bikorwa, abasirikare ba RPA batoranyagamo abana n’inkomere zirembye bagashakirwa ubufasha bw’umwihariko. Ibi byakorwaga n’abasirikare bake basigaye barinze umutekano bafatanyije n’abakada. Aba ni bo bakoraga imirimo yo kuvura, gushaka imiti, kubaganiriza no kubahumuriza, no gushaka amakuru y’aho abandi baba bihishe.

Ingabo za RPA muri urwo rugamba rwo kurwanya abicaga; zagendaga zirwana n’Ingabo z’Inzirabwoba n’Interahamwe, zigenda zirokora Abatutsi, zibagarura ahari umutekano.

Muri uru rugamba, hari itsinda ry’abasirikare ryajyaga imbere mu mirwano. Uretse indi mirimo ryakoraga, ryanagendaga rishakisha abarokotse aho baherereye; abihishe mu nzu, abari mu bihuru n’abari ku mihanda.

Abarokorwaga babajyanaga ahabaga hari icyicaro gikuru cya batayo. Aha ni ho baboneraga ibyangombwa byose bakeneye birimo ibyo kurya, imyenda kuko kenshi basangwaga bambaye ubusa, bakabavura, byaba ngombwa bakabajyana mu gace karimo irimo umutekano kabaga karateguwe mbere.

Iri tsinda kandi ryagendaga rireba agace karundanyirijwemo Abatutsi bagombaga kwicwa, rikabimenyesha icyicaro gikuru cya batayo, na cyo kigategura igitero cyo kubarokora.

Abari ku cyicaro gikuru cya batayo babaga bafite inshingano ebyiri. Icya mbere barebaga niba bashobora gufata icyo gice kirimo abantu bagiye kwicwa bakahafata hose, bagakiza abari bagiye gupfa. Urugero nko kuri Stade Amahoro, bateye Remera barayifata bakiza abari muri iyi stade.

Iyo babonaga ari ahantu bigoye kuhafata uwo mwanya, hoherezwaga ingabo mu ijoro zikagenda zikabazana zirwana. Ni uku byagenze kuri Saint Paul, Saint André n’ahandi.

Hari abatasi bagendaga imbere, uretse amakuru ya gisirikare bashakaga bagenda bareba n’aho abakora Jenoside baherereye bagatanga amakuru ariko haba hari icyo bashoboye cyo kurokora Abatutsi bakagikora.

Muri Kigali kuko hari ingabo nyinshi zihanganye haba ku ruhande rwa RPA na Leta ya Habyarimana, ni yo mpamvu ibikorwa byo gushakisha Abatutsi byakorwaga cyane nijoro kuko ku manywa barwanaga, ku mugoroba bagatangira akazi ko kujya kurokora abantu mu bice umwanzi yabaga arimo.

Aborokowe benshi ni uko barokowe; abandi barokotse ari uko Kigali n’ibindi bice mu gihugu bigiye mu maboko y’Ingabo zari iza RPA zarwaniraga guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 8, 2025 April 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Drake yavugishije abantu amangambure nyuma yo kugaragara akinisha igikinisho gifite ishusho y’igitsina

February 8, 2024
Imyidagaduro

The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke

May 10, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yasuye abaturage bahuye n’ibiza i Rubavu (Amafoto)

May 12, 2023
Imyidagaduro

Nyuma y’Imyaka 2 Titi Brown agizwe umwere

November 10, 2023
Andi makuru

Ku bwa burembe noneho ingabo za SADC zigiye gukurwa muri RDC

March 14, 2025
Imyidagaduro

Tiwa Savage ntari gucana uwaka na Davido

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?