SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31: Abanyarwanda baba muri UAE bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka31: Abanyarwanda baba muri UAE bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Andi makuru

#Kwibuka31: Abanyarwanda baba muri UAE bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/09 at 7:29 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, John Mirenge yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukwibuka umubare w’abarenga miliyoni bishwe bunyamanswa, ahubwo ko ari ukwibuka ubuzima bwa buri muntu wari ufite inzozi n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Amb. John Mirenge yakomeje agira ati: “Duhagurukiye kandi gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twumve ko tubafitiye umwenda kandi tubashimira. Nubwo banyuze muri ayo mahano, bakabura ababo, bahisemo gutanga imbabazi no gutanga umusanzu wo gushyiraho umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge bwacu.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa, mu kubaka Igihugu gishya gishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo Ubumwe, Kubazwa inshingano no Gutekereza mu buryo bwagutse.

Yakomeje agira ati: “Imbaraga zacu mu bwiyunge, kwiyubaka n’ubumwe bw’Igihugu byatanze umusaruro. Uyu munsi, u Rwanda ruhagaze nk’urumuri rw’amizero n’iterambere.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan yavuze ko Igihugu cye cyifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwikorera umutwaro w’ihungabana rikomeye, ndetse ko muri iki gihe cyo #Kwibuka31 bifatanyije na bo mu kababaro.

Minisitiri Bin Nahyan Al Nahyan yakomeje agira ati: “Indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge zayoboye u Rwanda kwiyubaka bidasanzwe bitubera urugero rukomeye kuri twese.”

Umuhango wo #Kwibuka31 muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, witabiriwe n’abarenga 400, barimo abadipolomate bo mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul April 9, 2025 April 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Nyina wa Michelle Obama yitabye Imana

June 1, 2024
Andi makuru

Abanyamerika bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi boherejwe gukomereza igihano iwabo

April 9, 2025
Imikino

Police HC yatangiye imikino ya EAPCCO inyagira ikipe yo muri Kenya

April 29, 2025
Andi makuru

Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali

January 25, 2024
Andi makuru

Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinyamakur The Guardian

February 7, 2025
Andi makuru

I Kigali hateguwe ibirori bihenze kurusha ibindi bizahuriramo Davido, Tiwa Savage na Tyla

August 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?