Ikipe ya Vision FC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rutunganya amazi yo kunywa, Jibu Rwanda, azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Uru ruganda ruzajya ruha Vision FC amazi yo kunywa ku myitozo no ku mikino, runahembe umukinnyi wayo witwaye neza buri kwezi.
Ni mu gihe iyi kipe yo izajya yambara Jibu ku myambaro yayo, inayamamaze ku kibuga no ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Amasezerano y’impande zombi yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ubwo Vision FC yatsindaga Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona.
Umuyobozi Mukuru wa Jibu Rwanda, Tuyisenge Bruno, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Vision FC ari ukugira ngo bakomezanye urugendo yatangiye ndetse ibikorwa impande zombi bifite aho buriye.
Yakomeje agira ati “Twemeranyije ko duhera kuri bike bishoboka, Vision FC ikazamura izina ryacu natwe tugafatanya na yo kuzamuka. Buri kwezi tuzajya duhemba umukinnyi wa Vision FC witwaye neza mu marushanwa.”
Perezida wa Vision FC, Birungi John Bosco, yavuze ko aho bahuriye na Jibu Rwanda ari uko uru ruganda na rwo rutanga imirimo, bityo bazafatanya na rwo mu guteza imbere urubyiruko nk’uko bo babikora mu mupira w’amaguru.
Ati “Amasezerano dusinyanye ni ay’igihe kirekire, azahera ku myaka ibiri ariko dushobora kuzayakomeza bitewe n’icyo tuyakuramo.”
Vision FC yabaye ikipe ya kabiri yo mu Cyiciro cya Kabiri igiye gukorana n’uruganda rwa Jibu Rwanda, nyuma ya Marine FC guhera mu 2022.
Uru ruganda rusanzwe kandi ari umufatanyabikorwa w’Ikipe y’Amagare ya Bugesera Cycling Team kuva mu 2020.