SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka
Iyobokamana

Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 2, 2025
Share
SHARE

Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, bibumbiye mu Ihuriro ACOREB bagaragaje ko bababajwe no kuba imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze, basaba ko hakorwa ibishoboka igafungurwa Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kugenderana kuko ari abavandimwe. Babivugiye mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo tariki 30 Werurwe 2025 kugera tariki 1 Mata 2025.

Mu Itangazo risoza iyi Nama, Abepiskopi bagize bati “Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”

Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo. Yagize ati “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana. Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora”.

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n’u Burundi urugero rw’ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.

Yagize ati “Icyo twama dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na kera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntango u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho turonkeye ukwikukira hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Gushika mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ’Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama ikorana kabiri mu mwaka.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.

Iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’ u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugendererana nk’uko byahoze.

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.

 

 

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican
Imbwirwaruhame za  Pasteur Ezra Mpyisi zizatuma yibukwa iteka
Umuhanuzi TB Joshua yashinjwe gusambanya abayoboke b’idini rye
Aline Gahongayire yifatanyije n’ abana bafashwa n’umuryango ayobora kwitegura gusubira kw’ishuri
Iyamuremye Serge n’umugore we Baritegura kwibaruka imfura yabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Jackpot World Website

May 28, 2024

Odds On Roulette Table

February 25, 2025
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

February 29, 2024

The Best And Worst Casino Game Odds In Ireland

May 28, 2024

Ie New Electronic Casinos 2023

May 28, 2024

Play Triple Fortune Dragon Unleashed Online

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?