SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sonia Roland ntiyemeranye nabamwibasira kubera gukunda Igihugu cye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Sonia Roland ntiyemeranye nabamwibasira kubera gukunda Igihugu cye
Imyidagaduro

Sonia Roland ntiyemeranye nabamwibasira kubera gukunda Igihugu cye

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: April 1, 2025
Share
SHARE

Miss Uwitonze Sonia Rolland udahwema kwereka amahanga isura nyayo y’igihugu akomokamo, yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikunze kubangamira u Rwanda, ko bikwiriye kubaha ibyo Perezida Kagame amaze kurugezaho.

Uyu mugore wamamaye muri sinema n’igihe yabaga Nyampinga wa Mbere w’u Bufaransa w’umwirabura mu 2000, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na L’Orient-Le Jour.

Muri iki kiganiro yagarukaga ku bihe yanyuzemo ubwo yabaga mu Rwanda n’igihe yaruviriyemo akajya mu bihugu birimo u Burundi, aho yabaye imyaka mike bikaza kurangira yerekeje mu Bufaransa ari n aho aba uyu munsi.

Agaruka ku bihe u Rwanda rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ari amateka akomeye igihugu , ariko asaba amahanga kubaha ibikorwa bya Perezida Kagame bimaze kugeza igihugu ku iterambere rirangaza umuhisi n’umugenzi.

Yagize ati “Kugira ibikomere bizakomeza kubaho kuri twe, kugeza ku iherezo ariko ibyagezweho mu gihugu cy’imisozi igihumbi [u Rwanda] bikwiriye kubahwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ibyo bihugu bigomba kureka kureba ku bibazo bya Afurika mu buryo bwo kuyishyira hasi no kuyitegeka. Politiki ntabwo inshishikaza cyane, ariko ibimenyetso bihari ntawabihakana.”

Uyu mugore uvuka kuri Se w’Umufaransa na Nyina w’Umunyarwandakazi, ntabwo ari ubwa mbere avuze ku iterambere ry’u Rwanda cyane ko no mu 2018 ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Paris; yavuze ko u Rwanda ari intangarugero kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.

Yagize ati “Kagame yazanye politike ye nziza, yahaye abagore ijambo, yitaye cyane ku rubyiruko ndetse yateje imishinga itabarika imbere. Ni kimwe mu bihugu bifite isuku kuri uyu mubumbe […]. Ni ngombwa kujyayo mukirebera ibyo bintu byose

Mbosso yajyanywe mu bitaro
Chris Brown yakoze amateka yo kugurisha amatike menshi mu gihe gito muri Afurika y’epfo na Brasil
Umuhanzi Jimmy X ukorera umuziki muri Canada azahurira mu gitaramo na Jay Willz wo muri Nigeria .
Fally Merci yiseguye kubatarabashije kwinjira mu gitaramo abizeza kubashumbusha
A$AP Rocky agiye gusubira mu nkiko
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Online Ie Paypal

May 8, 2020

Is It Legal To Play New Pokies Online

September 5, 2023

Dollar Slots Dublin

May 28, 2024

Rocketpot Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Gambling Dublin Ireland

May 28, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yashyize hanze indirimbo yise Abachou ijambo rikunzwe cya ku mbuga nkoranyambaga

February 9, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?