Itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC) rigiye kwakira iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal bo muri Afurika, rizabera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri iki cyumweru muri Kigali Universe ubuyobozi bwa RAFC bwatangaje byinshi kuri iri serukiramuco rizatangira ku tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2025 ahazakora ibikorwa byinshi bitandukanye .
Uwai uhagarariye Aheza Healing And Career Center yashimiye cyane RAFC uruhare igira mu kubafasha kugera kuri bimwe mu bikorwa bakora mu kigo cyabo gisanzwe gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 14.
Ku bijyanye na Studio bazahabwa na RAFC izabashyikiriza ubwo iri serukiramuco rizaba ritangira izabafasha gukora byinshi mu rwego rwo kwiteza imbere .
Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin, yavuze kubikorwa biteganyijwe.
Yagize ati “Igikorwa gikomeye dufite ni icy’ubugiraneza, aho tuzafasha Aheza Healing and Career Center iherereye mu Bugesera, isanzwe ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Iri tsinda rizatanga ‘studio’ izajya yifashishwa mu gutunganya inkuru zitandukanye zigaragaza ibyo Aheza Healing and Career Center ikora.
Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na n’ikipe ya Orion BBC.
Ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco hateganyijwe ko hazakorwa igikorwa cy’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.
Hazanaba kandi imikino itandukanye y’ubusabane, aho aba bafana bazanarebana hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town.
Iki gikorwa ntabwo kireba abafana ba Arsenal gusa n’abandi makipe bemerewe ku kitabira.
Iki gikorwa cyaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, aho kuri iyi nshuro kizitabirwa n’ibihugu birenga 14 nk’u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Namibia.
Arsenal n’ikipe ifite aho ihuriye n’u Rwanda kuko kuva mu 2018, irwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yambara.