Novak Djokovic ashobora kwegukana igikombe cya 100 mu gihe yatwara Miami Open ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025.
Ni mu mukino wa nyuma uzamuhuza n’Umunya-Repubulika ya Czech, Jakub Menšík.
Nyuma yo kugera kuri uyu mukino, Djokovic yatangaje ko yishimira uko iri rushanwa yaryiteguye bityo byamufashije kwitwara neza.
Ati “Kuva nakwegukana igikombe cya 99 mu Mikino Olempike, nakomeje kwitegurira kuzatwara icya 100 kuko kizaba kidasanzwe. Ibyo ni byo ndi gukora muri iki cyumweru kandi mbabwije ukuri nishimiye cyane uko niteguye iri rushanwa n’uko ndi gukina.”
Djokovic yabonye amahirwe yo gukora amateka yo kwegukana iki gikombe mu Ukwakira 2024 ariko atsindwa na Jannik Sinner ku mukino wa nyuma wa Shanghai Masters.
Mu gihe kuri iki Cyumweru yabigeraho, yakwinjira mu mateka nk’umukinnyi wa gatatu wegukanye ibikombe 100, inyuma ya Jimmy Connors ufite 109 na Roger Federer wegukanye 103.