SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Visi Perezida Riek Machar wa Sudan y’Epfo arafunze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Visi Perezida Riek Machar wa Sudan y’Epfo arafunze
Andi makuru

Visi Perezida Riek Machar wa Sudan y’Epfo arafunze

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/27 at 10:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yatawe muri yombi ariko ibirego ashinjwa ntibyigeze bimenyekana.

Itangazo ryasohowe n’umwe mu bo mu ishyaka rye, rivuga ko imodoka za gisirikare 20 zifite intwaro ziremereye zagiye mu rugo rwe i Juba ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025, zimuta muri yombi.

France 24 yanditse ko ibyari byemeranyijweho byo gusaranganya ubutegetsi bitubahirijwe neza, bigatera impungenge ko intambara yamaze imyaka itanu kuva mu 2013 yakongera kurota.

Itangazo riti “Twamaganye ibikorwa binyuranye n’Itegeko Nshinga byakozwe na Minisitiri w’Ingabo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’igihugu bakoresheje imodoka 20 za gisirikare zitwaje intwaro zikomeye. Binjiye ku ngufu mu rugo rwa Visi Perezida wa mbere.”

Risobanura ko abarinzi be bambuwe intwaro, ahabwa urupapuro rwo kumuta muri yombi ruriho ibirego bidasobanutse, ndetse bamwimurira ahandi.

Umuyobozi w’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, Nicholas Haysom, yatangaje ko ibi bikorwa bishobora gukururira iki gihugu mu ntambara ikomeye.

Hari abavuga ko Perezida Salva Kiir ari gutegura abazamusimbura ku butegetsi, ari yo mpamvu ari kwikiza abo mu ishyaka rya Machar, kuko mu mezi make ashize hafunzwe abarenga 20 barimo abasirikare n’abari muri guverinoma y’iki gihugu.

Sudani y’Epfo yabaye igihugu cyigenga mu 2011.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 27, 2025 March 27, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza yahaye Mayor wa Bugesera impano y’alubumu ye yise My Dream

July 27, 2023
Imikino

Ni iki cyatumye sosiyete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC?

December 13, 2023
Imyidagaduro

Lilian Mbabazi arashinjwa kunanirwa kwishyura ubukode

September 28, 2023
Andi makuruIkoranabuhanga

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

April 15, 2025
Andi makuruIyobokamana

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

April 21, 2025
Andi makuru

Annie Wersching wamenyekanye nka Renee Walker muri filime ‘24’, yitabye Imana

January 30, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?