Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Werurwe, Ingabo za Sudani zirukanye ingabo bahanganye za Rapid Support Force mu bice hafi ya byose by’Umurwa Mukuru birimo Khartoum rwagati, nk’uko byemejwe n’abaturage, ubwo Umuyobozi w’ingabo yazengurukaga ingoro ya perezida ndetse n’ikibuga cy’indege, ibyo bikaba byerekana intsinzi ikomeye ku gisirikare cy’igihugu nubwo intambara yagutse bikigaragara ko itararangira.
Aba baturage bavuze ko Ingabo za RSF zavuyemo kandi ingabo za leta zoherejwe hirya no hino mu mujyi rwagati nyuma y’imyaka ibiri y’amakimbirane akomeye yaciyemo igihugu ibice birwanirwa mu kubigenzura hagati ya RSF n’Ingabo za Sudani.
Umuyobozi w’igihugu, Gen. Abdel Fattah Burhan, yerekeje ku kibuga cy’indege cya Khartoum, giherereye hagati mu murwa mukuru, maze azenguruka ingoro ya perezida, nk’uko inama ye y’ubutegetsi yabitangaje mu itangazo ryayo, mu kwerekana ko ingabo zigenzura ako karere.
Itangazo ry’igisirikare rivuga ko indege ye ku kibuga cy’indege ari yo ya mbere yahaguye kuva intambara yatangira muri Mata 2023.
Igisirikare kandi cyavuze ko kimaze kwigarurira ibirindiro binini bya RSF mu majyepfo y’umurwa mukuru bivugwa ko ari byo byari ibirindiro bikomeye by’izi nyeshyamba za RSF muri Leta ya Khartoum nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Cyashyize ahagaragara amashusho y’indege zitagira abapilote y’abantu benshi bambuka urugomero bivugwa ko ari Ingabo za RSF zasubiraga inyuma hakurya ya Nil. Reuters ntiyashoboye kwemeza umwimerere w’aya mashusho yerekanaga ingabo za RSF kandi yo ntiyahise itanga ibisobanuro ku iterambere ry’igisirikare ryo ku wa Gatatu.
Intsinzi ziheruka muri Sudani rwagati, aho igisirikare kigaruriye uturere tw’umurwa mukuru n’utundi turere, zije mu gihe RSF ikomeje kugenzura uburengerazuba, ikaza ibirindiro byayo ndetse ikanakangisha igihugu kugana ku kongera gucikamo ibice.