SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC
Andi makuru

Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/25 at 8:24 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, yavuze ko niba umuntu ashaka ko intambara irangira, ahagarika akarengane, akarandura ibibazo bya politiki atari ibyugarije abaturage b’Igihugu cye gusa, ahubwo n’ibibangamiye abaturanyi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobowe n’Abayoboye Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, William Ruto wa Kenya unayoboye EAC, na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unayoboye SADC.

 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko iyi nama yabaye mu mwuka mwiza, aho Abakuru b’Ibihugu bashashe inzobe bagatanga umucyo ku bibazo by’ingenzi, kandi bakiyemeza ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzava mu nzira za Politiki aho kuba inzira z’intamba.

 

Nanone kandi iyi nama yashyizeho abagize akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byiyemezwa byo gushaka umuti w’ibibazo.

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rugifite impungenge ku mutekano warwo, kandi ko zikwiye gushakirwa umuti nk’uko n’ubundi hari gushakwa umuti w’ibibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubusugire no kubaha ubudahangarwa bw’Igihugu, biba bigomba kureba buri Gihugu. Buri Gihugu kigomba kubahirwa ubusugire bwacyo n’ubudahangarwa bwacyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ibishobora kwitabwaho kugira ngo intambara irangire, yongera gushimangira ko intandaro y’ibibazo byo muri Congo, ishinze imizi ku miyoborere y’iki Gihugu yirengagiza ibyagakwiye kuvamo umuti.

Ati “Iyo ushaka kurangiza intambara, ugomba guhagarika akarengane, ugomba gushyira iherezo ku bibazo bya politiki, atari ku baturage bawe gusa, ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bigiraho ingaruka.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuvuga ko hari inzira iri guterwa igaragazwa n’ubushake bw’impande zikomeje gutanga umusanzu mu byatuma ibibazo biri muri Congo bibonerwa umuti.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa DRC, Evarist Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Andry Rajoelina wa Madagascar na Hakainde Hichilema wa Zambia.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

ImyidagaduroIyobokamana

The Ben Yongeye gufatirwa n’Ikiniga imbere y’ikoraniro ry’abantu

December 11, 2023
Imikino

Umunyezamu wa APR FC yasabye imbabazi abafana

February 22, 2024
Andi makuru

APR WBBC na REG WBBC zatsindiwe muri Tanzania, zihurira ku mukino w’umwanya wa gatatu

September 9, 2021
Imyidagaduro

Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye

November 7, 2023
Imyidagaduro

Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside

April 11, 2023
Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze EP yise Zamani 

August 2, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?