SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umubiri w’umunyamakuru HJean Lambert Gatare wagejejwe i Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umubiri w’umunyamakuru HJean Lambert Gatare wagejejwe i Kigali
Andi makuru

Umubiri w’umunyamakuru HJean Lambert Gatare wagejejwe i Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/24 at 1:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda, Jean Lambert Gatare uherutse kwitaba Imana aho yari yagiye kwivuriza mu Buhindi, umubiri we wagejejwe mu Rwanda.

Inkuru y’Urupfu rwa Jean Lambert Gatare yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 22 Werurwe 2025, aho yatabarukiye mu Gihugu cy’u Buhindi aho yari yagiye kwivuriza.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Isango Star yakoreraga, avuga ko umubiri w’uyu munyamakuru wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025.

Ubutumwa bwatangajwe n’Ubuyobozi bwa Isango Star buherekejwe n’amafoto agaragaza umuryango wa nyakwigendera wagiye kwakira umubiri we, bugira buti “Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda. Yitabye Imana ku wa Gatandatu Tariki 22.03.2025 aguye mu Gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.”

Mu bagiye kwakira umubiri wa nyakwigendera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, barimo abo mu muryango we.

Nyakwigendera Jean Lambert Gatare wamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ni umwe mu banyamakuru b’ibigwi, by’umwihariko akaba azwi mu itangazamakuru rya siporo, aho benshi binjiye muri uyu mwuga bamufatiraho nk’icyitegererezo.

Jean Lambert Gatare yakorewe ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, birimo iyahoze ari ORINFOR, ndetse na Isango Star yakoreraga mbere yuko aremba.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul March 24, 2025 March 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dj Sonia ahanganye naba dj bibikomerezwa mu bihembo bya Youth Excellence Awards (YEA)

February 20, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 37 ya AU muri Ethiopia

February 16, 2024
Imikino

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports

September 13, 2024
Imikino

Amagare: Akagera Rhino Race iratangira kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023!

December 25, 2023
Imikino

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

May 8, 2025
Imyidagaduro

Tonny Unique yapfushije Umubyeyi

March 1, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?