Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye iserukiramuco Nyafurika rizwi nka ‘East African Culture & Arts Festival’, rikaba ari ku nshuro ya mbere ryitabiriye.
Abagize Iterero Urukerereza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali tariki ya 19 Werurwe 2025, baherekejwe n’umutoza wabo Masamba Intore ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave.
Bakigera mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia bakiriwe na Ambasaderi Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, abaha ikaze.
Mu ijambo rye, Ngabo Brave yagarutse ku ruhare rukomeye rw’ubuhanzi mu gukomeza imibanire myiza y’abantu, no kubaka ejo hazaza ha Afurika.
Ati “Umuco si ishusho y’amateka yacu gusa, ahubwo ni imbaraga zituganisha mu cyerekezo cyacu cy’ejo hazaza. Binyuze muri ubu bufatanye n’imikoranire nk’iyi, natwe nk’ibihugu bya Afurika, dushobora gukomeza kwizihiza umurage dusangiye ndetse tugashakira hamwe iterambere n’icyerekezo cyiza cy’ahazaza hacu.”
Abagize Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, bitabiriye iri serukiramuco rya ‘East African Culture & Arts Festival’ bagera kuri 12 barimo abakobwa, abakaraza n’intore.
Bifashishije ubuhanga bafite ndetse n’ibikoresho gakondo bibafasha, bagize umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n’umuco w’ibihugu cyane cyane ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri, ryatangiye kuva tariki 20 kugeza 24 Werurwe 2025.
Ibihugu byaryitabiriye birimo u Burundi, Uganda, u Rwanda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.