SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani
Andi makuru

Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani

Ahupa Radio
Last updated: 2025/03/24 at 10:57 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni, kuri iki cyumweru, yatangaje ko ingabo ze cyangwa M23 zishobora kwinjira mu Mujyi wa Kisangani wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ya vuba iri imbere.

Gen Muhoozi, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko “ Ingabo za Uganda cyangwa M23 zishobora kuba zizaba ziri mu Mujyi wa Kisangani mu cyumweru kimwe.”

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubundi bugira buti “ Nakiriye ubutumwa bwinshi bwa Watsap bw’abaturage batuye Kisangani. Ejo tuzafata uyu mujyi niba Muzehe ( Museveni) abitwemereye. Baturage ba Kisangani , tuje ku babohora. Ingabo z’Imana ziraje.”

Kisangani ni umujyi wa kane wa Congo uzwiho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye  by’umwihariko ukarangwamo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, kimwe n’umujyi wa Lubumbashi.

Mu gihe M23 cyangwa ingabo za Uganda zaba zinjiye muri aka gace, byasubiza inyuma intambwe igamije guhosha imirwano yari imaze kugerwaho.

Kugeza Ubu umutwe wa M23 wamaze gufata ibice binini bya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Uyu mutwe mu mpera z’iki cyumweru watangaje ko warekuye umujyi wa Walikale ku mpamvu yo kubahiriza ibiganiro by’amahoro no gutanga agahenge kumvikanyweho.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 24, 2025 March 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

” Kalisa Rashid yaduhaye mupira utangaje” Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette

February 19, 2024
Imikino

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

May 5, 2025
Imyidagaduro

Confy yashyize hanze Indirimbo nshya nyuma y’igihe yaribasiwe n’indwara ya Vitiligo

February 24, 2025
Imyidagaduro

Medjo Daba wakuze yumva azaconga ruhago yakoranye indirimbo na Mico The Best (Video )

July 30, 2024
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

May 8, 2025
Andi makuru

Indege ya Kenya Airways yasubijwe ku kibuga igitaraganya hikanzwe amarozi

April 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?