SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale
Andi makuru

Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/22 at 2:11 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo kuba rihagaritse imirwano (ceasefire), ndetse bakanarekura umujyi wa Walikale n’ibice biwukikije bari bamaze igihe gito birukanyemo Ingabo za Leta.

Ni amakuru yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, mu itangazo ryashyizwe ahabona n’umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Itangazo rigira riti “Mu rwego rwo korohereza mu buryo bunoze gahunda y’amahoro n’ibiganiro bya Politiki haherewe ku mpamvu muzi itera amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo, AFC/M23 ibaye ifashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zayo zikava mu mujyi wa Walikale n’uduce tuyegereye ndetse no guhagarika imirwano guhera kuri uyu wa 22/ Werurwe 2025”.

Iri huriro kandi ryasabye abayobozi b’inzego z’ibanze muri Walikale kwita ku mutekano w’abaturage netse n’ibyabo, wongeraho ko urajwe inshinga no kubahiriza imyanzuro yose iganisha ku bisubizo birambye ku kibazo cy’amakimbirane arangwa mu burasirazuba bwa Congo.

AFC/M23 itangaje ibi mu gihe ku munsi w’ejo abarwanyi bayo bari bigaruriye umujyi wa Mubi ubarizwa muri Teritwari ya Walikale itarwanye, ikaba ari Centre y’ubucuruzi ibarizwamo ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro azwi nka Gasegereti.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko AFC/M23 yaba yaramaze kugezwaho ubutumire bwa Emir wa Qatar, aho iki gihugu cyifuza gukora ubuhuza hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Ku wa 18 Werurwe 2025, i Luanda muri Angola hari hategerejwe inama yari kuberamo ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa. Cyokoze ibi biganiro nti byabaye bitewe nuko iri huriro ryivanye mu biganiro nyuma yo gushinja Leta ya Kinshasa kurasa mu birindiro bya M23 hakoreshejwe indege za Gisirikare hakicwa abaturage b’Abasivili.

Kuri uyu munsi kandi, bitunguranye  Leta ya Qatar yatangaje ko Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, Emir wa Qatar yagiranye ibiganiro by’ubuhuza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi. Qatar kandi yatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku cyagarura umutekano n’amahoro mu burasirazuba bwa congo.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 22, 2025 March 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye

November 7, 2023
Ubukungu

Zimbabwe yirukanye abakerarugendo bafatanywe wafatanywe ’sex toy’

August 28, 2024
Imyidagaduro

Tic Tac Foods iyoborwa na Frederick yatanze amafaranga yemeye yo gufasha abana ba Jay Polly

April 23, 2024
Imyidagaduro

Zari yunamiye uwari umugabo we Ivan Ssemwanga

December 14, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 4

March 14, 2023
Imyidagaduro

Riderman ,Bull Dogg na bandi baraperi basaga 10 bashimangiye ko Hip Hop ikiyoboye mu muziki nyarwanda

November 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?